Abapolisi 198 n’abakozi 10 ba RIB basoje amahugurwa yo kuyobora za sitasiyo

Amakuru ku Rwanda - 17/10/2026 2:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Abapolisi 198 n’abakozi 10 ba RIB basoje amahugurwa yo kuyobora za sitasiyo

Abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko 208, barimo abapolisi 198 n’abakozi 10 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), basoje amahugurwa y’amezi atatu agamije kubongerera ubushobozi mu kuyobora za sitasiyo no kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u rwanda, uyu umuhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, uyoborwa n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza.

Aba bayobozi basoje icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo za Polisi, azwi nka Police Station Commanders Course (PSCC), bamazemo ibyumweru 12.

Mu ijambo rye, DCG Ujeneza yabwiye abasoje aya mahugurwa ko amasomo bahawe azabafasha kunoza imiyoborere no gukora kinyamwuga, cyane cyane mu nshingano zijyanye no kurinda umutekano w’abaturage.


Yagize ati: “Mu byumweru 12 bishize, mwize amasomo agiye atandukanye agira uruhare mu miyoborere myiza ya sitasiyo. Ubu bumenyi n’ubushobozi ni byo shingiro ry’ubuyobozi bwa Polisi iyo bukorwa kinyamwuga, cyane cyane ku rwego rw’ibanze aho ibikorwa bya Polisi bitangirira.”

Yabibukije ko uburyo bazasohoza inshingano zabo n’imyitwarire bazagaragaza mu kazi bizagira uruhare mu kubaka icyizere abaturage bafitiye inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.

Yabasabye kuzarangwa n’ubunyangamugayo, ubunyamwuga no kwicisha bugufi, anashimangira ko inshingano za komanda wa sitasiyo zitagarukira ku kuyobora abakozi gusa, ahubwo zijyana no kuba umuyobozi mwiza, urengera amategeko kandi ukorera abaturage.


Ati: “Muzirikane ko komanda wa sitasiyo ari umuyobozi, ushaka ibisubizo by’ibibazo bihari, urengera amategeko kandi akaba umukozi w’abaturage.”

DCG Ujeneza kandi yibukije abarangije aya mahugurwa ko ikinyabupfura kigomba kuranga ibikorwa byabo byose, abasaba kubera urugero rwiza abo bayobora no kubatoza gukurikiza amahame y’umwuga.

Yagize ati: “Ikinyabupfura kigomba gukomeza kuba ishingiro ry’ibyo mukora byose. Iyo ikinyabupfura kidahari, n’amahugurwa yose mwaba mwarahawe nta gaciro aba agifite. Mujye muba intangarugero, mwubahirize indangagaciro z’urwego rwanyu kandi murebe ko abo muyobora na bo bakurikiza ayo mahame.”

Yasabye abarangije kwimakaza ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, gukorera mu mucyo no gutanga serivisi zihuse kandi kinyamwuga, avuga ko ari bimwe mu bizafasha kubaka icyizere no kubungabunga umutekano.

Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abayobozi ba za sitasiyo mu miyoborere, kubahiriza amahame y’umwuga no kunoza serivisi zihabwa abaturage.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...