Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u rwanda, uyu
umuhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, mu Kigo cya Polisi
gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu
Karere ka Bugesera, uyoborwa n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda
ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza.
Aba
bayobozi basoje icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo za
Polisi, azwi nka Police Station Commanders Course (PSCC), bamazemo
ibyumweru 12.
Mu ijambo rye, DCG Ujeneza yabwiye abasoje aya mahugurwa ko amasomo bahawe azabafasha kunoza imiyoborere no gukora kinyamwuga, cyane cyane mu nshingano zijyanye no kurinda umutekano w’abaturage.

Yagize
ati: “Mu byumweru 12 bishize, mwize amasomo agiye atandukanye agira uruhare mu
miyoborere myiza ya sitasiyo. Ubu bumenyi n’ubushobozi ni byo shingiro
ry’ubuyobozi bwa Polisi iyo bukorwa kinyamwuga, cyane cyane ku rwego rw’ibanze
aho ibikorwa bya Polisi bitangirira.”
Yabibukije ko
uburyo bazasohoza inshingano zabo n’imyitwarire bazagaragaza mu kazi bizagira
uruhare mu kubaka icyizere abaturage bafitiye inzego zishinzwe kubahiriza
amategeko.
Yabasabye kuzarangwa n’ubunyangamugayo, ubunyamwuga no kwicisha bugufi, anashimangira ko inshingano za komanda wa sitasiyo zitagarukira ku kuyobora abakozi gusa, ahubwo zijyana no kuba umuyobozi mwiza, urengera amategeko kandi ukorera abaturage.

Ati:
“Muzirikane ko komanda wa sitasiyo ari umuyobozi, ushaka ibisubizo by’ibibazo
bihari, urengera amategeko kandi akaba umukozi w’abaturage.”
DCG
Ujeneza kandi yibukije abarangije aya mahugurwa ko ikinyabupfura kigomba
kuranga ibikorwa byabo byose, abasaba kubera urugero rwiza abo bayobora no
kubatoza gukurikiza amahame y’umwuga.
Yagize
ati: “Ikinyabupfura kigomba gukomeza kuba ishingiro ry’ibyo mukora byose. Iyo
ikinyabupfura kidahari, n’amahugurwa yose mwaba mwarahawe nta gaciro aba
agifite. Mujye muba intangarugero, mwubahirize indangagaciro z’urwego rwanyu
kandi murebe ko abo muyobora na bo bakurikiza ayo mahame.”
Yasabye
abarangije kwimakaza ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, gukorera mu mucyo no
gutanga serivisi zihuse kandi kinyamwuga, avuga ko ari bimwe mu bizafasha
kubaka icyizere no kubungabunga umutekano.
Aya
mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abayobozi ba za sitasiyo mu miyoborere,
kubahiriza amahame y’umwuga no kunoza serivisi zihabwa abaturage.


