Abapfubuzi na bo basigaye bifashisha ikoranabuhanga mu mwuga wa bo bamwe bafata nk'ugayitse

Utuntu nutundi - 22/05/2014 9:53 AM
Share:
Abapfubuzi na bo basigaye bifashisha ikoranabuhanga mu mwuga wa bo bamwe bafata nk'ugayitse

Mu gihe hari gahunda za Leta zo gushishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu myuga itandukanye, Abapfubuzi na bo ntibatanzwe kuko nyuma y’aho inzego za Leta zivugiye ko zigiye kubahagurukira, ubu noneho bifashisha Whatsapp n’izindi mbuga nkoranyambaga.

Abapfubuzi babasobanura mu buryo butandukanye, ariko ubundi ni abasore cyangwa abagabo bishyurwa amafaranga cyangwa ibindi, bagakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore batanyurwa n’iyo bakorana n’abagabo ba bo (ari ho bahera bavuga ko baba babapfubije), ariko muri make, abapfubuzi ni abasore bigurisha (bakora umwuga w’uburaya).

Abo basore usanga biganjemo abigeze kugwa mu rusobe rw’ibibazo bareba igihagararo n’ubwiza bw’umubiri wa bo bakabibonamo igishoro, hari aho usanga babita “Abunganizi mu byo gutera akabariro”.

Kuba hari abapfubura bishyuwe hakaba n’abandi bajya gupfubura kubera igitsure cyangwa igitutu cya ba Nyirabuja, bityo bakabikora kubera gutinya kwirukanwa mu kazi, byatumye na byo bifatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko ababikora bishyuwe byo bifatwa nk’uburaya busenya ingo za bamwe mu bashakanye.

Ibi byatumye muri Werurwe uyu mwaka, Abagize Inteko ishinga Amategeko Umutwe wa Sena bagaruka kuri icyo kibazo, aho Visi Perezida wa yo Jeanne d’Arc Gakuba yavuze ko uretse ihohoterwa rikorerwa abagore, bagomba kwita no ku kibazo cy’Abapfubuzi.

Aha yagize ati : “Tugomba guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ntitwibande ku rikorerwa abakobwa n’abagore gusa, dufite ikibazo gikomeye cy’Abapfubuzi.”

Senateri Gakuba yakomeje avuga ko abo basore bakunze bari hafi yo kwa Rubangura mu Mujyi wa Kigali, abagore b’abakire, kandi bazi neza ko ibyo bakora bibujijwe, bakaza bakabahakura, anavuga ko aho bapfuburira ari mu mazu meza cyane, mu ma “appartement” meza cyane, aho usanga imodoka ziraparitse, yongeraho ko baba bafite ahantu henshi bahurira bakabatwara.

Icyo gihe Senateri Prof.Karangwa Crysologue we yasabye ko hakorwa inyigo kugirango harebwe intera iki kibazo kimaze gufata, anongeraho ko abo basore cyangwa abagabo bashorwa muri ibyo bikorwa na bamwe mu bagore b’abakire batanye n’abagabo ba bo, cyangwa abapfakazi.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yasubije abadepite ko niba ikibazo cy’abapfubuzi kigeze ku rwego rwo kuganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, ari ngombwa kugihagurukira mu buryo bwihuse.

Aha ni ho haturutse ivugururwa ry’imikorere y’Abapfubuzi

Nyuma y’aho inzego z’ubuyobozi zivugiye ko zigiye guhagurukira ikibazo cya bo, Abapfubuzi bahinduye uburyo babonanagamo n’abakiliya ba bo, biyemeza kujya bakoresha ikoranabuhanga bifashisha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Skype ariko cyane cyane Whatsapp.

Ese mbere Ubupfubuzi bwakorwaga bute?

Nk’uko umwe mu bakora uwo mwuga (ugayitse) yabidutangarije, mu Mujyi wa Kigali hari hari amaseta azwi babaga bahagazeho, nk’ahitwa kwa Rubangura, i Remera imbere yo ku Kisimenti ku cyapa cyo kwa Lando, ku cyapa cy’amatagisi cya SONATUBE ugana mu Mujyi, i Nyamirambo kuri 40.

Yakomeje atubwira ko abagore bakenera iyo Serivisi bazaga bagahagarara, hanyuma haba harimo umusore basanzwe baziranye akaba ari we winjira mu modoka, yaba ari ntawe ubwo uwo mugore ni we warembuzaga uwo ashatse, bakagenda ku buryo ababibonaga bashoboraga kugirango ni umugabo we cyangwa umukozi we aje gufata.

Ubundi buryo bwakoreshwaga ni ubwo kwifashisha umuhuza (bita Commissionnaire), aho ukeneye iyo serivisi yatumaga umuntu kumushakira umupfubuzi, yaba hari uwo azi akamuhamagara cyangwa na we akajya kumufata kuri imwe mu maseta twavuze. Uwo mukomisiyoneri yishyurwaga bitewe n’uko yumvikanye n’uwamutumye.

Ubu bwo Ubupfubuzi bukorwa gute?

Mu gihe iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga rikataje mu Rwanda, muri iki gihe uburyo buri gukoreshwa cyane mu bupfubuzi ni ubw’abakomisiyoneri, ariko noneho ntago abahuza ari uko na we ari aho, ahubwo uwamutumye kumushakira umupfubuzi amuzanira nomero gusa, bakiganirira bakoresheje Whatsapp cyangwa akabahuza bakoresha Skype cyangwa se facebook.

Ubupfubuzi bugira izihe ngaruka?

Nk’uko n’ababikora babyemeza, Ubupfubuzi bugira ingaruka nyinshi, haba ku babikora, ababikorerwa ndetse no kuri sosiyete.

Benshi mu bagore bakenera abapfubuzi ntibajya bemera ko bakoresha agakingirizo, kandi hari igihe bahinduranya abapfubuzi bitewe n’uko uwo abonye mbere atamuryohereje nk’uko abyifuza, ibi bikaba byaba intandaro yo gukwirakwiza ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ikindi ngo ubifatiwemo ahita atakaza icyubahiro, hakaba n’abahita batakaza imyanya ya bo mu buyobozi cyangwa mu kandi kazi kabagomba ubunyangamugayo.

Ese umupfubuzi ashobora kubireka?

Umwe mu bo twaganiriye ariko utashatse ko amazina ye n’ifoto bigaragazwa mu itangazamakuru, yatangarije Inyarwanda.com ko “Ubupfubuzi” ari serivisi ikenerwa na bamwe nk’uko abandi bakenera ubuvuzi, abafite icyaka bakajya mu kabari, yongeraho ko abayirwanya ari abatazi uburyo gupfuba bibabaza.

Ikindi kandi abapfubuzi ngo babona amafaranga menshi, hakaba abarihirwa amashuri cyangwa abahabwa akazi keza, bene nk’abo rero biba bigoye ko babireka.

Kuba ngo hari abatekereza ko abapfubuzi ari abanebwe baba bashaka gukira batavunitse, umwe muri bo twaganiriye yemeza ko atari byo, kuko ngo ubusanzwe gutera akabariro bitoroha, ndetse kandi bakaba baba bazi ingaruka mbi byabagiraho, ariko kandi ngo abenshi bafata icyemezo cyo kwishora muri ibyo baba barabitewe n’ubwinshi bw’ibibazo baba baranyuzemo.

Iyo urebye intera ikibazo cy’abapfubuzi kigezeho, amayeri akoreshwa (ubu bwo hanakoreshwa ikoranabuhanga) biragoye ko byacika burundu, bityo hakaba hakwiye gukorwa ubukangurambaga buhoraho, haba mu rubyiruko, ari na ko hirindwa ingaruka mu gihe bitaracika burundu.

Philbert Hagengimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...