Mu rwego rwo kugufasha kumenya uko wabigenza ukabasha kuba uwa mbere mu mukino wo kwiruka ku
ishuri, iyi nkuru uyigire iyawe.
1.Kubaka icyizere muri wowe
Urasabwa
kwicara muri wowe ugashyiramo icyizere gikomeye ukumva ko ushoboye kandi ko
wabikora. Ushobora kuganira n’umwarimu wawe,
mukaganirira hanze y’ishuri nyuma y’amasomo akabasha kukubwira uburyo
uzabigenza mu gihembwe gikurikira.
2.Ujye uganira n’ababyeyi bawe cyangwa abandi
bageze mu zabukuru, ubabaze uburyo bo babigenzaga muri iri somo ryo kwiruka
rishoborwa na bake
Niba ugeze
mu rugo cyangwa ukaba uri gutaha wibaza ibibazo bitandukanye ku gutsinda kwawe,
icara hamwe n’ababyeyi bawe cyangwa abakurera ubaganirize bazakubwira amasomo n’inkuru
z’ibyo banyuzemo nawe bigufashe.
3.Tangira ukorere imyitozo hanze y’ishuri
Fata umwanya
utangire imyitozo ku giti cyawe ubundi ukurikize inama zo wahawe n’abakuru
twakurangiye haruguru. Ushobora gutangira ukora imyitozo iciriritse uri no
mu rugo, ugatumiza inshuti zawe mukazikorana uko ubikora ni ko utera imbere.
Muri uku
kubikora, uzirinde kwigereranya na kanaka ahubwo usangire n’abandi, witoze
kubana n’abandi urinda umubiri wawe gukomereka.
4.Ujye utekereza cyane ku nyungu uzagira
Imyitozo
isanzwe ihoraho ni ingenzi cyane ku buzima
bwawe bitari no mu manota ushobora kuba ushaka.
Inkomoko:
Wikihow