Amanota y’ibi bizamini yatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, aho abanyeshuri 108,405 ari bo bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Muri rusange, abatsinze bangana na 94%, mu gihe mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 abari batsinze bari 89.1% muri 106,078 bari bakoze ibizamini. Ibi bivuze ko umusaruro w’abanyeshuri wiyongereye ugereranyije n’umwaka washize.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, yagaragaje ko abakobwa ari bo benshi biyandikishije gukora ibi bizamini, kuko bangana na 55.5% by’abakandida bose bakoze.
Icyakora, nubwo ari bo bari benshi, abahungu ni bo bagize umusaruro mwiza mu mitsindire kubarusha, kuko abahungu batsinze ku kigero cya 95.9%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 93%.
Icyakora, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko icyuho kiri hagati y’imitsindire y’abahungu n’abakobwa cyagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Remedial Program yagize uruhare mu kuzamura umusaruro
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko umusaruro w’uyu mwaka wiyongereye ugereranyije n’uw’umwaka ushize. Yavuze ko ibi bifitanye isano n’imbaraga zashyizwe muri gahunda ya Remedial Program, yagenewe gufasha abanyeshuri bafite intege nke mu myigire.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi gahunda yakozwe mu gihe cy’umwaka wose, ndetse ikaba yarakomeje no muri za weekend, mu gihe mbere yakorwaga cyane cyane mu biruhuko.
Yagize ati: “Iyo turebye ibizamini byakozwe uyu mwaka n’ibyakozwe mu mwaka ushize, turabona ko hari intambwe yatewe, abana ubu bakoze neza kurusha umwaka ushize. Ibingibi tukabikesha porogaramu yo kubafasha yari ihari yitwa ‘Remedial program’, aho twayikoze umwaka wose, no muri za weekend, aho ubundi yakorwaga mu biruhuko gusa.”
Nubwo umusaruro rusange wiyongereye, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko hakiri icyuho hagati y’abahungu n’abakobwa mu mitsindire.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko abahungu bakomeje kugira amanota meza kurusha abakobwa, ariko ko icyuho cyagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Yavuze ko Minisiteri izakomeza gushyira imbaraga mu gufasha abakobwa kuzamura urwego rwabo maze bakagera kurwo basaza babo bagezeho, kugira ngo bose babashe kugira umusaruro ushimishije mu bizamini.
Abanyeshuri 1,097 bagaragayeho gukopera
Ku rundi ruhande, abanyeshuri 1.097 bagaragayeho gukopera mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko iki kibazo cyagizwemo uruhare n’abantu bakuru batari abanyeshuri, barimo abarimu, n’abayobozi, kandi ko inzego zibishinzwe zikomeje kubakurikirana kugira ngo abagaragaweho uruhare mu gukopeza abanayeshuri bahanwe by’intangarugero.
Ati: “Ikibazo cyo gukopera cyagizwemo uruhare n’abantu bakuze batari abanyeshuri, ndetse inzego zibishinzwe ziri kubakurikirana kugira ngo bahanwe by’intangarugero.” Yongeyeho ko hagomba gukomeza gufatwa ingamba kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitongera kubaho mu bizamini bya Leta.
Imitsindire ya 94% y’uyu mwaka iri hejuru y’iya 89.1% y’umwaka wa 2024/2025. Minisiteri y’Uburezi ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga muri gahunda zifasha abanyeshuri kunoza imyigire, by’umwihariko mu masomo bafitemo intege nke.
