Mu muhango wo gutangaza umusaruro wavuye mu bizamini bisoza umwaka w'amashuri 2022/2023 , Abanyeshuri 10 bahembwe batandatu bari abahungu mu gihe bane bari abakobwa. Mu babaye indashyikirwa batatu ba mbere mu mashuri yisumbuye bose biga mu bigo byigamo abakobwa gusa.
Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu mashuri abanza yitwa Kwizera Regis akaba yigaga mu kigo cya EP Espoire de l'Avenir ryo mu Karere ka Bugesera mu gihe mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye, Umutoniwase Kelie ariwe wabaye uwa mbere akaba yigaga mu kigo cya Fawe Girl School mu Karere ka Gasabo.
Mu mashuri abanza ,mu banyeshuri 5 ba mbere 4 ni abahungu mu gihe umukobwa wo mu Karere ka Musanze ariwe waje mu banyeshuri batanu ba mbere.
Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye,abanyeshuri batatu ba mbere ni abakobwa bakaba bigaga mu mashuri yigisha abakobwa gusa ariyo Fawe Girl School,Lycee Notre Dame de Citeaux mu Karere ka Nyarugenge na Maranyundo Girl School mu Karere ka Bugesera. Abahungu babiri bigaga mu mashuri y'Abihayimana ya Es de Science de Byimana mu karere ka Ruhango na Petit Seminaire Saint Jean Paul mu Karere ka Nyamagabe nibo baje mu banyeshuri batanu ba mbere.
Mu banyeshuri 10 b'Indashyikirwa bahembwe, Akarere ka Bugesera gafite abanyeshuri batatu babiri bo mu mashuri abanza n'uwo mu mashuri yisumbuye umwe.
Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w' amashuri 2022/2023 mu mashuri Abanza n' Icyiciro Rusange ,mu byiciro byombi abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru ugereranyije n'abahungu.
Mu mashuri abanza, abanyeshuri bose biyandikishije bari 203.086, muri bo abakobwa ni 111.964 mu gihe abahungu ari 91.119.Abakoze ibizamini ni 201.679, hatsinda 91,1%. Icyiciro rusange abiyandikishije bagomba gukora ibizamini bari 131.602, barimo abakobwa 73.561 n’abahungu 58.401.
Aababikoze ni 131.051, abatsinze bangana na 87.97%, muri bo abakobwa bangana na 54,8%.
Mu kiganiro Minisiteri y'Uburezi yagiranye n'abanyamakuru,Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko nta muyobozi wemerewe guha umwanya umunyeshuri uzajya mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye n'uwa Kane ,abazahinduza ibigo bashyizweho bikazakorwa hakurikijwe amabwiriza yatanzwe na NESA.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi,Irere Claudette , yashimiye abana babaye indashyikirwa ndetse asaba abandi bana kwigana umurava kugira ngo nabo bazabe indashyikirwa.
Yagize ati" Turashimira abanyeshuri bakoze batsinze neza bakaba indashyikirwa.,Turashimira ababyeyi,abarezi n'abayobozi b'amashuri bafashije aba bana .Abatabashije guhembwa turabashishikariza gukora neza kugira ngo mu bindi byiciro bagiyemo nabo bazabe indashyikirwa."
Irere yakomeje ati" Ababyeyi turabasa ba gufasha abana gusubira ku ishuri .Abarezi turabasaba gutangira kwitegura kwakira abanyeshuri."
Abanyeshuri 5 babaye indashyikirwa mu bisoza amashuri abanza ndetse na batanu barangije icyiciro rusange bahawe ibihembo n'ibikoresho by"ishuri ndetse bazishyurirwa amafaranga y'ishuri umwaka wose.