Umunsi ku wundi hagenda haboneka ibibazo bitandukanye
bituruka ku kuba abantu, cyane cyane urubyiruko, badasobanukiwe neza ubuzima
bw’imyorokerere, ikibazo cy'ingutu kikaba inda ziterwa abangavu ndetse no kwiyongera k'ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko nk’uko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi
butandukanye.
Ibyo byose usanga bihungabanya imibereho
rusange by’umwihariko ku basama bakiri bato kubera ibyo babeshywa n’ababatera
inda cyangwa nabo ubwabo bibeshye bitewe no kutagira amakuru ahagije.
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho
y’Abaturage mu Rwanda, DHS, bwa 2019/2020, bwagaragaje ko abangavu bafite
hagati y’imyaka 15 na 19 ,abagera kuri 5% batewe inda. Mu gihe raporo
y’Ubushakashatsi bwa RPHIA ya 2018-2019 yagaragaje ko nubwo mu myaka 15 ishize
ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bwakomeje kuguma ku kigero cya 3%,
ubwandu bushya bwakomeje kwiyongera mu rubyiruko, cyane cyane mu bangavu ndetse
n’urubyiruko rw’igitsina gore (Adolescent Girls and Young Women).
Ni muri urwo rwego CHB ku bufatanye na UNESCO binyuze
mu mushinga O3 batangije igikorwa cyo guhugura abanyeshuri ku buzima
bw’imyororokere no kongerera ubushobozi amahuriro (clubs) y’ubuzima akorera mu
bigo by’amashuri hakoreshejwe uburyo bushya bwo kwiga binyuze mu mukino wa
YAhealth.
Iki gikorwa kikaba cyaratangiriye mu bigo 15
by’Akarera ka Bugesera, kikaba kizakomereza mu Karere ka Gatsibo na Nyagatare,
utu tukaba ari tumwe mu turere tuza imbere mu kugira abangavu baterwa inda ari
benshi.
Ubwo uru rubyiruko rwibumbiye muri CHB
rwageraga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Nyamata (Nyamata TVET School)
rwahawe ikaze n’ubuyobozi bw’ishuri kugeza ubu ryigamo abanyeshuri bagera ku 1083.
Barimo abakobwa 401 n’abahungu 682.
Umuyobozi w’ishuri rya Nyamata TVET, Murasanyi
Kazimoto Edmond yagize ati " Ubusanzwe hari umwarimu ushinzwe kuganiza
abanyeshuri ku buzima bw’imyororokere, kwirinda imyitwarire mibi no kwishora mu
ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge."
Akomeza agira ati “Hari n'igihe Ikigo
Nderabuzima cya Nyamata kiduha umuganga akaganiriza abanyeshuri ku buzima
bw'imyororokere n'ingaruka zo kwishora mu busambanyi."
Agaragaza ariko ko nubwo ubwo buryo bwose
buhari, hakiri icyuho kinini cyane cyane mu mahuriro (Clubs) y’abanyeshuri,
aho usanga badafite uburyo babonamo amakuru. Ibi bikaba bituma n’imikorere yayo
itagenda neza cyangwa abanyeshuri ntibayisangemo. Ati “twishimiye cyane UNESCO,
CHB n’Akarere ka Bugesera batekereje ku banyeshuri bacu, bagatekereza no ku
buryo bakwigishwa binyuze mu buryo bubanogeye, bworoshye kandi bushimishije
binyuze mu mikino ya YAhealth ".
Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko iyi mikino ya
YAhealth bahawe izafasha cyane abanyeshuri kubona amakuru ahagije ku buzima
bw’imyororkere ndetse no gutuma ihuriro (club) ry’ubuzima bw’imyororokere
rirushaho gukora no gutanga umusaruro.
Tumukunde Yvonne w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa Gatanu ibirebana n’Ubwubatsi ati: “Urubyiruko dukeneye uburyo bwo kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere butaturambira kandi buri wese yisangamo.
Niyo mpamu
dushimira abakoze uyu mukino wa YAhealth kuko uzadufasha kubona amakuru ahagije
bityo tubashe gukumira amakosa amwe namwe ashobora kuvuka bitewe no kutagira
amakuru ahagije ku buzima bwacu bw’imyororokere."
Iki gikorwa kandi kimaze kugezwa no mu bindi
bigo bitandukanye byaka karere ka Bugesera, aho abanyeshuri n’abarezi bakomeje
kugaragaza ko bishimiye ubu buryo bushya bwo kwiga hakoreshejwe imikino ya
YAhealth.
IGIRANEZA Esther w’imyaka 14 wiga mu mwaka wa kabiri muri Groupe Scolaire Kanazi na we yagize icyo atangaza, ati “nubwo twari dufite ihuriro twigiramo ubuzima bw’imyororkere ndetse no kubyigishwa mw’ishuri, ntabwo twari dufite ibikoresho byo kwifashisha ariko iyi mikino ya YAhealth izadufasha cyane ".
Yongeyeho ko yashimishijwe no gukina uyu mukino kandi ko
ugiye koroshya uburyo bwo kubona amakuru no gutuma babona aho bahera baganira
ku buzima bw’imyororokere, ibintu ubusanzwe byateraga benshi isoni ndetse asaba ko ari ibishoboka bahabwa imikino myinshi.
Nubwo hashyizwemo imbaraga nyinshi mu
gushyiraho amahuriro y’ubuzima mu bigo by’amashuri kugirango abanyeshuri babone
uburyo bwo kubona amakuru ndetse no kuganira ku buzima bwabo, haracyari icyuho kinini
mu kubona imfashanyigisho n’ibindi bikoresho bishobora kwifashishwa, ibi ahanini
bigatuma aya mahuriro adakora neza cyangwa amwe akazima.
Zimwe mu nzitizi abayobozi ba mashuri, abarimu n’abanyeshuri bagiye bagaragaza mu turere dutandukanye harimo kuba ntabikoresho byo kwifashisha muri ayo mahuriro bagira ndetse no kuba ibihari nk’ibitabo n’izindi mfashanyigisho zitandukanye ubona bitajyanye n'ibyo abanyeshuri bashaka,bitarimo udushya dutuma bikoreshwa.Nubwo hari abarimu n’abanyeshuri bagiye bahugurwa n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo bazajye bigisha abanyeshuri/bagenzi babo.
Ikindi ni uko abarimu n’abanyeshuri
bahuguwe ariko bakaba babura aho bahera baganiriza abandi banyeshuri. Mu byo
rero bagiye bagaragaza , benshi bahurizaga ku kintu cyo kuba
hakorwa uburyo bushya buzajya bufungura ibiganiro hagati y’abanyeshuri
n’abagenzi babo cyangwa hagati yabo n'abarimu babo.
Ibyo byose rero nibyo byatumye, Community Health Boosters ifatanyije n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (Rwanda Biomedical Center), n’abandi bafatanyabikorwa bakora uyu mukino wa YAhealth, ariko ibitekerezo by’uko umeze, ibiwugize n’amakuru utanga ahanini byaturutse mu rubyiruko kugirango uyu mukino uhure n'ibyo rwifuza kandi koko rubashe kuwukoresha.
Uretse kuba uyu ari
umukino, unatanga inyigisho zitandukanye zerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere
harimo kwirinda inda zitateguwe , kwirinda indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina harimo na virusi itera SIDA, Gukumira Ihohoterwa rishingiye ku
gitsina n’ubusumbane ndetse n’ubumenyi buhagije ku mibereho.
Samuel NIYOMWUNGERI, Umuyobozi ushinzwe
ibikorwa muri Community Health Boosters, akaba ari nawe uhagarariye iki gikorwa
yatangarije InyaRwanda ko kigamije ubukangurambaga ku buzima bw’imyororkere
ndetse no kongerera ubushobozi amahuriro (clubs) y’ubuzima akorera mu bigo
by’amashuri kije nyuma y'uko hagaragaye icyuho kinini mu mikorere yayo mahuriro
ndetse no kubura ibikoresho byo kwifashisha.
Samuel yongeyeho ati “Ngirango namwe mwiboneye
uburyo abanyeshuri bari bishimye barimo kuwukina ndetse biga! Udushya nk'utu
rero nitwo dukenewe kuko tworoshya uburyo amakuru atangwamo, bigatuma
urubyiruko rubasha kugira uruhare mu kwiga no guhuza ibiganiro ndetse
bikanatuma batarambirwa kuko bikorwa mu buryo bushimishije.
Yasoje ashimira RBC, UNESCO n’abandi bafatanyabikorwa batumye ibi byose bigerwaho kandi bikaba bigiye gufasha cyanye aya mahuriro (clubs).
Yanahamagariye
abandi bafatanyabikorwa gukoresha uyu mukino wa YAhealth ndetse no
gukomeza kurushaho guhanga udushya tworohereza urubyiruko kubona amakuru ".
Uhagarariye ibikorwa by’umushinga wa UNESCO,
Our Rights, Our Lives, Our Future Dr. Ben Alexandre MPOZEMBIZI yatangarije InyaRwanda ko iki gikorwa kijyanye na gahunda ya kabiri y’uyu
mushinga.
Ariyo “Kugeza amakuru ya nyayo ku rubyiruko, twigisha ubuzima bw’imyororokere, turwanya SIDA, inda ziterwa abangavu, ihohoterwa rishingiye ku gitsinda tunateza imbere ihame ry’uburinganire."
Yakomeje agira ati: “Twiteze ko ubu buryo bwo kwiga binyuze mu mikino bizafasha urubyiruko kwiga k'ubuzima bwabo mu buryo bushimishije ndetse bunabatinyura kuganira hagati yabo.
Hamwe
n’abafatanyabikorwa bacu, turimo gushaka kuzana udushya twinshi mu buryo
amakuru atangwamo bityo tugire uruhare mu kurandura ikibazo cy’inda ziterwa
abangavu no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Abana bigishwa hakoreshejwe imikino mu matsinda aho bagenda bakina babazanya ibibazo
Abanyeshuri bagagaraje ko hari ibyo basobanukiwe ariko na none haribyo buri gihe bakeneye guhora bunguranaho ubumenyi
Abarezi n'abayobozi b'ibigo bashimiye urubyiruko n'abafatanyabikorwa babatekerejeho
Kuba inyigisho zihabwa urubyiruko zigatangwa n'urundi birushaho gutuma bigenda neza kuko babaganira mu rurimi bose bumva
Umukino wifashishwa muri iyi myigishirize witwa Yahealth
Ibiganiro kuba bihabwa abakobwa n'abahungu icyarimwe nabyo ni byiza kuko rimwe na rimwe hari ubwo usanga uruhande rumwe arirwo ruharirwa ntibitume ikigamijwe kibasha kugerwaho
Izi nyigisho nyuma ya Bugesera zizakomereza muri Gatsibo na Nyagatare
