Uyu
muhango wo gutanga ibihembo uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi
2026, aho abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazahabwa ibihembo
bitandukanye birimo mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ishuri, nyuma yo kwitwara
neza muri iri rushanwa ngarukamwaka.
Ni
ku nshuro ya Gatanu Isomero Rusange rya Kigali ritegura iri rushanwa, rigamije
guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu bana n’urubyiruko, ndetse no
kubakangurira gutekereza ku bibazo n’ingingo zibangukira ubuzima bwa buri
munsi.
Uyu
mwaka, abanyeshuri barenga 5,600 bo hirya no hino mu gihugu ni bo bitabiriye iri
rushanwa, ariko nyuma yo gusuzuma inkuru zatanzwe, Akanama Nkemurampaka
kahisemo abanyeshuri 36 bahize abandi.
Umuyobozi
Mukuru wa Kigali Public Library, Tessy Rusera, yabwiye InyaRwanda, ko buri
mwaka bahitamo insanganyamatsiko ishingiye ku bibazo cyangwa ibiganiro biba
biri kuvugwa cyane muri sosiyete.
Yagize
ati: “Mu guhitamo insanganyamatsiko tugendera ku biganiro biba biri kugarukwaho
cyane muri sosiyete. Ntabwo ari twebwe twenyine tuyihitamo, ahubwo tugisha
inama abo dukorana nabo barimo abarezi, ababyeyi, abana ndetse n’abasanzwe
bagana Isomero.”
Yakomeje
avuga ko iri rushanwa ryatangiye mu 2020, mu gihe isi yari ihanganye n’icyorezo
cya Covid-19, ari nayo nsanganyamatsiko ya mbere abanyeshuri banditseho.
Ati:
“Nyuma ya Covid-19 twagiye dukoraho izindi nsanganyamatsiko zirimo ubuzima bwo
mu mutwe, ubukerarugendo no kurengera ibidukikije. Uyu mwaka twahisemo ingingo
ijyanye n’amafaranga no kwizigamira kuko twabonaga ari ikintu abana bumvaho
cyane, ariko bakumva ko kigenewe abantu bakuru gusa.”
Tessy
Rusera yavuze kandi ko bakorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi,
REB, ndetse na Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) kugira ngo iri rushanwa rigere ku
banyeshuri benshi bishoboka.
Ati:
“Dukorana n’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe uburezi ku rwego rw’uturere
n’amashuri kugira ngo iri rushanwa rimenyekane hose. Tunifashisha cyane imbuga
nkoranyambaga kugira ngo amakuru agere kuri benshi.”
Iri
rushanwa ritangira muri Mutarama rigasozwa muri Gicurasi buri mwaka. Muri icyo
gihe, abategura basura amashuri atandukanye bashishikariza abanyeshuri
kwitabira no gukunda kwandika.
Akanama
Nkemurampaka kagizwe n’abarimu, abanditsi b’ibitabo ni ko gahitamo inkuru ziba
zanditswe neza kandi zijyanye n’insanganyamatsiko yatanzwe.
Uyu
muyobozi yavuze ko bishimira uburyo iri rushanwa rikomeje kwaguka no kwitabirwa
n’abana benshi, barimo n’abafite ubumuga. Yavuze kandi ko abanyeshuri bemererwa
kwandika mu Kinyarwanda, Icyongereza cyangwa Igifaransa.
Yagaragaje
ko kuva iri rushanwa ryatangira, bakomeje kubona ubufasha bw’abafatanyabikorwa
batandukanye barimo UNICEF, World Vision, BRD n’izindi nzego zitandukanye.
Tessy
Rusera yavuze ko batewe ishema n’iterambere iri rushanwa rimaze kugeraho mu myaka
itanu rimaze.
Ati:
“Mu mwaka wa mbere twari dufite abana 200 gusa. Ubu tugeze ku barenga 5,600
bitabira. Kuba twaratangiranye abafatanyabikorwa batatu none ubu tukaba dufite
abarenga 20, bitwereka ko turi mu nzira nziza.”
Yongeyeho
ko Isomero Rusange rya Kigali rifunguye amarembo ku bantu bose, cyane cyane
abakiri bato bafite inyota yo gusoma no kwandika.
Nubwo
kuri ubu hahembwa abanyeshuri 36 gusa buri mwaka, yavuze ko bafite intego yo
kuzajya bahemba nibura abanyeshuri 100 mu gihe ubushobozi buzaba bwiyongereye.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Public Library, Tessy Rusera, yatangaje ko bagiye guhemba abanyeshuri 36 bahize abandi mu kwandika inkuru zishingiye ku mafaranga no kwizigamira mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika

Tessy Rusera yavuze ko abanyeshuri barenga 5600 aribo bitabiriye irushanwa rya “Money Matters”

Rusera yavuze ko iri rushanwa rya Kigali Public Library rimaze kuba ngarukamwaka ryateje imbere impano z’abanyeshuri mu kwandika inkuru zifite insanganyamatsiko z’ingenzi mu buzima

Gushishikariza umuco wo kwizigamira no gusobanukirwa n’amafaranga, ni byo byibanzweho mu irushanwa ryitabiriwe n’abanyeshuri bo hirya no hino mu gihugu

Kuva
ku banyeshuri 200 mu 2020 kugeza ku barenga 5600, Kigali Public Library
irishimira intambwe iri rushanwa rimaze gutera mu guteza imbere ubwanditsi.

Mu nyubako y’Isomero Rusange rya Kigali, hagaragara ahantu heza hatuje, hateguwe neza, hakira buri wese ushaka kongera ubumenyi no kwagura imyumvire ye



Kigali Public Library ikomeje kuba ahantu heza ho kungukira ubumenyi, aho buri gitabo gifunguye amarembo mashya y’ahazaza heza ku basoma
Abanyeshuri
bo hirya no hino mu gihugu bitabiriye ku bwinshi irushanwa rya Kigali Public
Library, berekana ko bafite inyota yo kwiga, gusoma no kwandika inkuru zubaka
Kwitabira
ku bwinshi kw’abanyeshuri mu irushanwa rya Kigali Public Library ni ikimenyetso
cy’uko urubyiruko rugenda rufata ubumenyi nk’ishingiro ry’ahazaza harwo
