Iyi gahunda yari yaratangijwe nk'imwe mu ngingo z'ingenzi Perezida Prabowo yemereye abaturage ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, aho yagombaga gukuraho ikibazo cy’imirire mibi mu gihugu no kugaburira abana miliyoni 20 buri munsi. Gusa, byarangiye ihindutse ikibazo gikomeye mu gihugu cyose.
Abana ibihumbi n'ibihumbi bahise barwara, ababyeyi bafite ubwoba bwinshi. Imibare ituruka mu nzego z’ubuzima muri Indonesia yerekana ko abana b’abanyeshuri bari hagati ya 15,000 na 16,000 bamaze kurozwa n'ibiryo mu bice bitandukanye by’icyo gihugu nka West Java, Central Java, na Jakarta.
Mu mashuri menshi, byabaga ari ibintu biteye ubwoba kubona abana amagana icyarimwe bafatwa n'impiswi, bagatangira kuruka bikabije, kuribwa mu nda, ndetse bamwe bakagira ikibazo cyo guhumeka nabi, bagahita bajyanwa mu bitaro byuzuye abarwayi.
Kuri ubu, ababyeyi benshi bazindukiye imbere y'ibiro by'ubuyobozi birebwa n'iki kibazo, mu gihe abana benshi bafite ihungabana rikomeye ku buryo bamwe bafashe umwanzuro wo kutazongera kurya ibiryo bahawe na Leta.
Ni iki cyateye ubu burozi bw'ibiryo?
Inzobere mu buzima n'abagenzuzi b’isuku bavuze ko ikibazo gikomeye cyaturutse ku muvuduko ukabije n'akajagari mu gutegura ibi biryo hatitawe ku mutekano wabyo:
Ibiryo bimara amasaha menshi bibitswe: Amakuru avuga ko mu bikoni bimwe, ibiryo byatekwaga saa cyenda z’ijoro (3:00 AM) bigapfunyikwa saa kumi n’abiri za mu gitondo (6:00 AM).
Gusa byageraga ku bana saa saba z’amanywa (1:00 PM). Kumara amasaha ari hagati ya 7 na 9 bibitswe mu bushyuhe bwa Indonesia byatumye mikorobe zitera uburozi nka Salmonella na E. coli zikororoka ku buryo bukabije.
Isuku nke iteye impungenge: Abagenzuzi b’isuku basanze aho ibi biryo byategurirwaga hatarangwa amazi meza ahagije, ibikoresho bitahanaguwe neza, ndetse n’ibiryo byategurwaga mbere y'igihe kinini. Mu bice bimwe na bimwe, abana bahawe ibiryo birimo isazi ndetse n'inyo (maggots) zikiri nzima.
Icyemezo gikomeye cya Perezida Prabowo n'ingaruka za politiki
Iki kibazo cyahise gihinduka ikibazo gikomeye cya politiki. Inzobere mu buzima bwa rubanda zashinje Guverinoma guhubuka no gutangiza gahunda nini cyane itarashyirirwaho amabwiriza akomeye y’isuku.
Mu buryo nk'ubwo, Ikigo cy’Igihugu cy’Imirire (BGN) cyashinjwe guha imyanya y'ubuyobozi abantu bakomoka mu gisirikare no mu gipolisi aho guha umwanya abanyamwuga mu rwego rw'ubuzima, bigatuma hafatwa ibyemezo bishingiye ku mikorere ya gisirikare aho gushingira ku bumenyi bw'ubuzima.
Mu rwego rwo kugabanya umujinya w'abaturage, Perezida Prabowo yahise ashyira umukono ku cyemezo cyo kwirukana ku murimo umuyobozi mukuru w'iyi gahunda, asaba ko amagana y’ibikoni byateguraga ibi biryo bifungwa by'agateganyo kugeza igihe hazashyirwaho amabwiriza mashya akomeye y’isuku n'umutekano w'ibiribwa.
