Iki gikorwa gishingiye ku gitekerezo cy’uko urubyiruko rufite imbaraga zo kubaka igihugu, by’umwihariko rufasha mu bikorwa byo kwibuka no gusana ibyangiritse mu mateka y’u Rwanda. Abanyeshuri ba UR Huye batangaje ko muri iyi minsi yo #Kwibuka32, bashaka gukusanya inkunga izafasha nibura umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu buryo bwateganyijwe, buri munyeshuri asabwa gutanga byibura amafaranga 100 y’u Rwanda (100 Frw), ndetse abafite ubushobozi bakaba bashobora gutanga arenze ayo. Aya mafaranga azoherezwa kuri konti ya Mobile Money (MoMo Code: 868142) iri mu mazina ya Frank Kushaba, uhagarariye abanyeshuri akaba n’umwe mu bayobozi b’iki gikorwa.
Nyuma yo gukusanya inkunga, hateganyijwe igikorwa cy’umuganda kizakorwa ku bufatanye n’inzego z’ibanze, hagamijwe gufasha uwo muntu uzatoranywa mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu kumwubakira, kumusanira inzu, cyangwa kumuha ibindi bikenerwa by’ibanze.
Abateguye iki gikorwa bagaragaje ko intego nyamukuru ari ugutanga icyizere, gukomeza ubumwe n’urukundo, no gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Bagize bati: “Turashaka ko urubyiruko rutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu, rufite umutima n’ubumwe no gukunda igihugu, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Iki gikorwa kigamije kandi gukangurira urubyiruko kwitabira ibikorwa byubaka igihugu, by’umwihariko mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hibukwa amateka mabi igihugu cyanyuzemo, hagamijwe kuyigiraho no kurushaho kubaka ejo hazaza heza h'u Rwanda.



Abanyeshuri ba UR Huye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abanyeshuri ba UR Huye batangije igikorwa kigamije kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
