Abanyeshuri ba Lycée de Zaza bakoze indirimbo yubahiriza ikigo cyabo-VIDEO

Imyidagaduro - 24/11/2021 1:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Abanyeshuri ba Lycée de Zaza bakoze indirimbo yubahiriza ikigo cyabo-VIDEO

Abanyeshuri ba Lycée de Zaza basohoye amashusho y’indirimbo ‘Inshongore’ yubahiriza ishuri ryabo [Hymne du Lycée de Zaza], yahimbiwe kuranga no kurata ibigwi n'ibirindiro by'iri shuri.

Iri shuri ryaragijwe Kizito Mutagatifu. Iyi ndirimbo yabo basohoye igaruka ku bwiza bwihariye bw'aho riherereye. Isozwa bayifuriza gukomeza umurego n'intambwe izisumba, mu burere n'uburezi byifuzwa.

Hari aho muri iyi ndirimbo baririmba bagira bati “Nshongore Lycée dusangiye berwa n’abusharitse ishya bengerana ubwiza mukundwa wa rurema Imana yagutoye mu bigo ntabarika utozw’inkindi Kizito rambagira wez’inkuyo komerezwa iry’iburyo Mpinga yaziz’irumbaguza itanu na rimwe ubu imyaka ibaye amagana ratwa jyambere uri ingenzi yigenza ""

Iyi ndirimbo ‘Inshongore’ yahimbwe na Cyriaque Shumbusho muri Werurwe 2007, ubwo yigaga mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Kizito y'i Zaza, mu mwaka wa gatanu.

Ubu ni Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo. Akorera Ubutumwa mu Iseminari, aho ishinzwe imyitwarire y'Abaseminari (Deputy of Discipline) n'ubuzima bwa roho zabo (Spiritual Father).

Lycée de Zaza ni ishuri Gatulika, ryigenga rifatanya na Leta ku bw’amasezerano. Ryafunguye imiryango mu 1951 ritangijwe n’ababikira b’abamisiyoneri bo mu muryango w’umwamikazi wa Afurika (Les Soeurs Missionnaires notre Dâme d’Afrique).

Ryatangiye ari ishuri rya menajeri ryateguraga abana b’abakobwa kuzafata neza ingo zabo no kuba ba Mutima w’urugo, mbega kuba abanyarwandakazi beza.

Ryatangiye rifite ibyumba by’amashuri bibiri gusa n’izindi nyubako nkeya zakorerwagamo imirimo inyuranye. Inzu yo kuraramo bifashishije inzu yari interina y’abana b’abatware bigaga amashuri abanza bacumbikirwa. Hashoboraga kwakira abana 40 gusa.

Kuva 1962 – 1964 hatangijwe imyaka ibiri yo kwitegura yitwaga mu rurimi rw’igifaransa “année préparatoire ", nyuma hubakwa ikindi cyumba cy’ishuri.

Kuva 1964-1972, hatangira icyiciro rusange, ishuri ryitwa “Collège St Kizito ". Hagati aho ibyumba by’amashuri n’izindi nyubako byakomeje kubakwa. Ababikira bera (Notre Dame d’ Afrique) babitewemo inkunga n’imiryango ifasha, bubatse izindi nyubako zose zari zisakajwe amabati ya ‘fibrosima’.

Kuva 1973-1987: Hubatswe izi nyubako zimbere, hanatangizwa amashami y’inderabarezi “Ecole Normale Inférieure " na “Ecole Normale Technique Auxiliaire "; nyuma haza guhindukamo “Ecole Normale Primaire " na “Ecole Normale Moyenne Pédagogique ", nyuma ryitwa Ecole Secondaire Pedagoqique (ESP ZAZA) yakomeje kugeza mu mwaka 1994.

Kugeza muri uwo mwaka, ishuri ryari rimaze kugera ku bushobozi bwo kwakira abanyeshuri 299. Kuva 1996 -1998 ishuri ryari rifite icyiciro rusange gusa. Kuva 1998/1999 hatangijwe ishami rya Biochimie, impamyabumenyi za mbere muri iryo shami zabonetse muri 2001.

Lycée de Zaza iherereye mu Ntara y’iburasirazuba mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza mu Kagari ka Ruhembe mu Mudugudu wa Kabeza.

Ni ishuri rya Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Iherereye muri Zaza, Paruwasi (Misiyoni) ya kabiri nyuma ya Save, mu mateka y’Iyogezabutumwa mu Rwanda.

Mu rwego rw’umuco, Ishuri rifite icyerekezo cyo kwimakaza umuco.  Rifite itorero “Abadatana " ritoza abanyeshuri kubyina imbyino za kinyarwanda [gakondo]. 

Iri torero ryitabira amarushanwa atandukanye ahuza ibigo by’amashuri kugera ku rwego rw’igihugu. Hari ‘Club’ Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda, Media clubs, Envirnoment club, Languages club n’izindi.

Mu rwego rw’imikino, ishuri rifite ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa mu byiciro byombi, ikipe z’imikino y’amaboko [Basketball, Volleyball, Handball, Netball].


Abanyeshuri ba Lycée de Zaza basohoye amashusho y’indirimbo ‘Inshongore’ yubahiriza ishuri ryabo [Hymne du Lycée de Zaza]

Iyi ndirimbo yahimbwe na Cyriaque Shumbusho muri Werurwe 2007, Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo


Lycée de Zaza ni ishuri Gatulika, ryigenga rifatanya na Leta ku bw’amasezerano.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INSHONGERE’ Y’ISHURI LYCEE DE ZAZA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...