Ni ibiganiro byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nk'uko NURC dukesha iyi nkuru yabitangaje ikoresheje urubuga rwa Twitter. Nyuma y'ibiganiro, aba banyeshuri bagomba kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse bagasura n'Ingoro y'Amateka yo kurwanya Jenoside iri ku Kimihurura ku Cyicaro cy'Inteko Nshingamategeko y'u Rwanda.
Bari guhabwa iikganiro na Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge
Aba banyeshuri bahuguwe ku gukumira no kurwanya ingengabitekerezo y'amacakubiri