Abanyeshuri 264 bahawe impamyabumenyi muri Kaminuza ya EACC bitezweho kurangwa n'indangagaciro za Gikristo

Uburezi - 28/06/2025 10:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyeshuri 264 bahawe impamyabumenyi muri Kaminuza ya EACC bitezweho kurangwa n'indangagaciro za Gikristo

East African Christian College (EACC) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 264 barimo abagabo 147 n’abagore 117, bakaba basabwe kuzarangwa n'indangagaciro za Gikristo. Mu bahawe impamyabumenyi harimo 11 bo mu ishamu ry’ubuforomo n’ububyaza.

Kuwa Kane tariki ya 27 Kamena 2025, ni bwo Kaminuza ya East African Christian College (EACC) i Masaka, yakoze umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo yabo mu mashami atandukanye arimo Ubuforomo, Uburezi, Tewolojiya ndetse n’Igenzuramutungo.

Uyu muhango wabaye ku nshuro ya mbere kuri iyi kampisi ya Masaka, watangiwemo impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo mu mashami mashya, ibintu abayobozi babonyemo intambwe ikomeye ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no hanze yarwo.

Umwe mu banyeshuri barangije yavuze ko yishimiye kurangiza amasomo ye neza, agaragaza ko yiteguye gushyira mu bikorwa ubumenyi yakuye mu ishuri. Yagize ati: "Ndishimye cyane kuko narangije. Icyo nifuza ni ugukoresha neza ibyo nize, kugira ngo binyure mu bikorwa bifatika mu buzima bwa buri munsi."

Umuyobozi wa Kaminuza ya EACC, Dr. Papias Malimba Musafiri, yashimye intambwe yatewe n’abarangije amasomo yabo, ashimangira ko kuba bashyize ku isoko abarangije mu mashami mashya bifite igisobanuro gikomeye.

Ati: "Ni iby’agaciro kubona uyu munsi dukura ku ntebe y’ishuri abanyeshuri bize amasomo yihariye kandi akenewe ku isoko ry’umurimo. Twizeye ko bazatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu."

Archbishop Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi Mukuru w’Itorero Anglican mu Rwanda, yavuze ko hari byinshi igihugu cyiteze ku barangije amasomo yabo, by’umwihariko mu kugirira akamaro imiryango bakomokamo no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati: "Abarangije amasomo tubitezeho kuzana impinduka nziza aho batuye, haba mu miryango yabo no mu gihugu muri rusange. Bafite amahirwe yo kuba ibikoresho by’iterambere." Yongeyeho ko abasoje amasomo babitezeho byinshi birimo no kugeza indangagaciro za gikristo mu mirimo bazakora, no gutanga umusanzu mu iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu cy'u Rwanda.

Dr. Ndikubwimana Theoneste, Umuyobozi ushinzwe gahunda mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), yasabye abahawe impamyabumenyi kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Yagize ati: "Turasaba abarangije gukomeza gushyira imbere ubunyamwuga, kuzuza inshingano zabo neza, no kuba isoko y'udushya, haba mu gihugu ndetse no ku rwego rwa Afurika."

Uyu muhango wari witabiriwe n’ababyeyi, abayobozi b’inzego zitandukanye, abarezi ndetse n’inshuti z’abarangije, ukaba wasize ubutumwa bukomeye ku bijyanye n’uruhare rw’uburezi bufite ireme mu iterambere rirambye ry’igihugu. Mu bitabiriye ibi birori harimo na Drayton Nabers, Jr wamamaye ku isi nk’uwarahije Barack Obama nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibirori byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...