Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026 mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gasabo. Aba banyeshuri b’abakobwa batagize amahirwe yo gusoza amashuri asanzwe bitewe n’ibibazo bitandukanye bahuye nabyo,barahuye ubumenyi mu mashuri y'imyuga arimo;InyaRwanda Art Studio, Golden Garage, Ishema Garage, Tumeco Garage, Goshen Motion Studio na Bahafrica Entertainment Ltd.
Bize amasomo atandukanye arimo gukanika ibinyabiziga, gufotora, gufata amashusho na graphic design mu gihe kingana n'amezi ane. Batangiye ari 200, gusa abasoje ni 198. Abize mu inyaRwanda Art Studio, bize ibijyanye no gufata amafoto n'amashusho ndetse na Graphic Design.
Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (RTB), Mukankubito Rehema yashimiye aba bana b’ababakobwa basoje amasomo yabo.
Ati: ”Ndashimira abana b’abakobwa bari hano bahisemo kwiga iyi myuga kandi bakayimenya bihagije. Ni umunsi w’ibyishimo ku barangije amasomo, imiryango yabo, ababafashije ndetse n’abatanze ubufasha butandukanye kugira ngo uyu munsi tuwugereho. Iyi myuga mwize ijyanye n’icyirekezo cy’Igihugu ndetse n’Isi muri rusange”.
Yavuze ko hamenyerewe ko abahungu ari bo bitabira amasomo nk’aya y'imyuga, ashimira aba bakobwa bayahisemo. Ati: "Tumenyereye kubona abahungu ari bo benshi bitabira aya masomo ajyanye n’ubukanishi bw’ibinyabizigano gufata amashusho.
Abana b’abakobwa ubwabo bumva ko nta mukobwa wakwiga amasomo nk’aya kandi bakifuza gutwara izo modoka no kureba aya mashusho. Ndashimira abana b’abakobwa bari hano bahisemo kwiga iyi myuga kandi mukayimenya bigaragaza ko ubushobozi mubufite kandi buhagije. Turashimira kandi ababyeyi n’inshuti bababaye hafi muri uru rugendo kugeza uyu munsi “.
Mukankubito Rehema yabashimiye ko bize bashyizeho umwete ntibate amasomo ngo bajye mu bindi bitabafitiye umumaro kandi bakiga bagatsinda uyu munsi bakaba bahawe impamyabushobozi.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yavuze ko aya mahugurwa yatangiriye i Kigali ariko ko azanakomereza ahandi, ashimira aba bana b’abakobwa bagaragaje ubutwari bakiga imyuga.
Ati: ”Aya mahugurwa muhawe yatangiriye mu mujyi wa Kigali twifuje ko yazanakomeza no hirya no hiryo mu gihugu cyacu. Bakobwa rero bana bacu turabashimira ubutwari mwagaragaje bwo gutinyuka kujya mu myuga. Muri urugero rwiza kuri barumuna banyu, ibyerekana ko ubushobozi butareba igitsina gusa ahubwo bisaba kwitinyuka ukagerageza” .
Yakomeje ati: ”Ibikorwa mwatugaragarije mu imurika mwadukoreye ariko n’ubuhamya mwatanze biratwereka ko amezi ane mumaze atapfuye ubusa. Mwungutse ubumenyi n’ubuhanga mu kazi, mwiga gukorera mu matsinda, guhanga ibisubizo by’ibibazo muhura nabyo".
Yunzemo ati: "Ikirenze byose mwiyubatsemo icyizere cyo kumva ko mufite ubushobozi bwo kugera kure. Kwiga ni urugendo, ni bwo mutangiye mukomeze kandi mugere kure”.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko iyo batanze amahirwe ku bana b’abakobwa yo kwiga atari bo gusa ahubwo aba ari ku gihugu muri rusange ndetse bakaba banubatse ubukungu burambye n’icyizere cy’ejo hazaza.
InyaRwanda Art Studio ni ishami rya InyaRwanda Ltd ryigisha ibijyanye no gufata amafoto [Photography], amashusho [Videography] na Graphic Design. Abize muri iri shuri batangiye gukirigita ifaranga aho bamwe babonye akazi abandi bihangira imirimo.
Kuri ubu InyaRwanda Art Studio iri kwakira abanyeshuri bashaka kwiga mu cyiciro cy'amasomo cyo muri Gicurasi [May Intake] kizatangira tariki ya 18 Gicurasi 2026. Kuri ubu kwiyandikisha birakomeje, kandi amarembo arafunguye kuri buri wese.
Ku bindi bisobanuro, wahamagara 0788896429 cyangwa 0735849460. Ushobora no kubandikira kuri email: art@inyarwanda.com ndetse wasura urubuga rwabo: artstudio.inyarwanda.com ukamenya amakuru yose ya Inyarwanda Art Studio.



Ababyeyi bari baherekeje abana babo basoje amasomo mu myuga itandukanye



Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yabashimiye ubutwari bagaragaje bwo gutinyuka kujya mu myuga




Abanyeshuri hafi 200 barimo aba InyaRwanda Art Studio bahawe impamyabushobozi mu myuga itandukanye

Umuyobozi wa InyaRwanda Ltd ibarizwamo ishuri rya InyaRwanda Art Studio rikomeje gutyaza impano z'urubyiruko rwinshi



Aba banyeshuri bize amasomo arimo gufotora, gufata amashusho na 'graphic design' muri InyaRwanda Art Studio
InyaRwanda Art Studio iri kwakira abanyeshuri mu cyiciro cy'amasomo cyo muri Gicurasi [May Intake]
