Abanyeshuri 16 bapfuye nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye muri Kenya

Hanze - 28/05/2026 10:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyeshuri 16 bapfuye nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye muri Kenya

Abanyeshuri batari munsi ya 16 bemejwe ko bapfuye nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye ry'abakobwa rya Utumishi Girls Academy i Gilgil, mu Karere ka Nakuru, mu Burengerazuba bwa Kenya, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane.

Polisi ya Kenya yavuze ko uyu muriro wadutse ahagana saa saba za nijoro ku isaha yo muri icyo gihugu (1:00), ni ukuvuga ahagana saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, utwika inzu bararamo yitwa Meline Waithera Block, yari icumbikiye abanyeshuri bagera hafi kuri 220, barimo abanyeshuri bo mu mwaka wa 10, uwa gatatu n'uwa kane.

Minisitiri w’uburezi wa Kenya Julius Ogamba yavuze ko iryo shuri ryigamo abanyeshuri 815, muri bo 808 bakaba ari bo bari bari ku ishuri ubwo iyo nkongi yabaga, mu gihe amakuru avuga ko abandi barindwi bari bari iwabo.

Yagize ati: “Twapfushije abantu 16, imyirondoro yabo ikaba izamenyekana. Igikorwa cyo kubamenya kizakorwa n’abakora iperereza bacu.”

Abanyeshuri 79 bakomeretse bihutanwe bajyanwa kuvurirwa ku bitaro binyuranye. Abanyeshuri 71 muri bo bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo kuvurwa.

Abanyeshuri barindwi baracyari mu bitaro, mu gihe undi munyeshuri umwe yahawe umubyeyi we akajya kumwitaho.

Abayobozii bavuga ko iperereza  rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateje iyo nkongi, mu gihe hakomeje ibikorwa byo kumenya abanyeshuri bose byagizeho ingaruka no kwita ku miryango yabo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...