Ubwo
ibiruhuko bisoza umwaka w’amashuri wa 2024-2025 byageraga, ishuri rya Action
College ryashyizeho Gahunda yo kwigisha indimi abari mu kiruhuko. Indimi
zigishijwe muri iki kiruhuko ni Icyongereza, Igifaransa, Ikidage ndetse n’Igishnwa.
Abanyeshuri
130 ni bo bakurikiranye aya masomo y’indimi muri iki gihe cy’ibiruhuko ndetse
umusaruro wabo wagiye ugaragara mu bandi ndetse no mu iterambere ry’ubumenyi bw’indimi
bari basanganywe.
Mbere
y’uko basubira ku mashuri, Action College yateguye ibirori byo guha
impamyabumenyi aba banyeshuri 130 bari bamaze igihe biga indimi ndetse
banashimirwe umuhate wabo wo kwiga no gukomeza kwihugura mu ndimi.
Uretse
gutanga izo mpamyabumenyi, aba banyeshuri bazagaragaza ibyo bize muri iki gihe
cy’ibiruhuko ndetse hazaba ikiganiro mpaka cy’abanyeshuri biga muri Action
College ku mashami atandukanye y’iri shuri.
Nyuma
y’uko kandi aba banyeshuri bagiye guhabwa impamyabumenyi, abandi bifuza kwiga
muri iri shuri ry’icyitegererezo bahawe ikaze ndetse bakaba baranashyiriweho igabanyirizwa
rya 30% ku mafaranga y’ishuri.
Ubusanzwe
iki kigo kigishaga amasomo arimo indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili,
Igishinwa, Icyesipanyore, Ikidage, Igitaliyani ndetse n’Ikinyarwanda.
Banatanga
kandi impamyabushobozi (Certificates) zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL,
SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no
gutwara ibinyabiziga.
Amasomo
mashya yongewemo vuba arimo aya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro arimo kwigisha
gusuka ibisuko by’amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure),
kogosha, kudefiriza, gusiga ibirungo by’ubwiza (Make-up), gukora umusatsi
karemano, kudoda na Culinary Arts.
Banongeyemo kwigisha abakandida bigenga (Candidat Libre), mu masomo ya Tourism and Hospitality, Accounting, Mathematics -Computer and Economy (MCE), Literature- Economics and Geography (LEG), History- Economics and Geography (HEG), HGL, Networking na Culinary Arts.