Abanyempano barenga 100 bagiye guhatanira kuba 'Rwanda Next Super Star'

Imyidagaduro - 12/08/2026 9:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Abanyempano barenga 100 bagiye guhatanira kuba 'Rwanda Next Super Star'

Abanyempano mu muziki barenga 100 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa rya ‘Rwanda Next Super Star’, bagiye guhabwa amahirwe yo kwerekana impano zabo, mbere y’uko 60 muri bo batoranywa bagakomeza mu cyiciro gikurikira.


‘Rwanda Next Super Star’ ni rimwe mu marushanwa mashya agamije guha urubuga abanyempano bifuza kwinjira mu muziki cyangwa kuwukomeza ku rwego rwo hejuru, aho abaryitabira bazanyura mu byiciro bitandukanye mbere yo kumenya uzegukana umwanya wa ‘Next Super Star’.

Umuhanzi Bahati Makaca, uri mu bategura iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda ko kugeza ubu abagera kuri 101 bamaze kwiyandikisha, ariko uyu mubare ukaba ushobora kwiyongera bitewe n’abazitabira amajonjora y’ibanze bahawe amahirwe yo kwiyandikisha ku munsi w’irushanwa.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026, ni bwo hazaba amajonjora y’ibanze azwi nka ‘Pre-Selection’, aho abazaba bamaze kwiyandikisha bazahurira n’abandi batabashije kubona umwanya wo kuzuza ifishi yo kwiyandikisha mbere y’uko umubare w’abiyandikisha wuzura.

Bahati avuga ko bahisemo gutanga iri hirwe kugira ngo kuba umuntu yaracikanwe no kwiyandikisha bitamubuza kugerageza amahirwe ye.

Ati: “Ejo guhera saa tatu Copenhagen hazabera Pre-Selection. Twahaye amahirwe abataragize amahirwe yo kwiyandikisha, abo ‘form’ yo kwiyandikisha yifunze umubare wuzuye bakabura uko biyandikisha. Ejo nabo bazaze, bazahura n’abiyandikishije bose, barushanwe noneho dutoremo umubare dushaka ari wo winjira mu marushanwa nyamukuru.”

Ibi bivuze ko umubare w’abazagaragara muri iri jonjora ushobora kurenga 101, kuko n’abatarabashije kwiyandikisha mbere bemerewe kugerageza amahirwe yabo.

Nyuma yo kubona abitabiriye iri jonjora, hazatoranywamo abanyempano 60 bazakomereza mu cyiciro gikurikiyeho.

Bahati yavuze ko iki gikorwa kizakorwa hifashishijwe Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu batatu, kazaba gafite inshingano zo kureba abanyempano bafite ubushobozi bwo gukomeza muri iri rushanwa.

Ni ukuvuga ko ku banyempano barenga 100 bamaze kwiyandikisha, hiyongereyeho n’abazitabira kuri uyu wa Kane, abagera kuri 60 gusa ari bo bazabona itike yo gukomeza.

Ibi bizatuma ‘Pre-Selection’ iba intambwe ikomeye ku muntu wese ushaka kuba umwe mu bazamenyekana binyuze muri ‘Rwanda Next Super Star’, kuko ari ho amahirwe menshi azatangirira guhinduka impano nyirizina yageze mu cyiciro gikomeye cy’iri rushanwa.

Amajonoza y’ibanze azabera ahazwi nka Copenhagen ku Kicukiro, ariko abategura iri rushanwa basobanuye ko igikorwa kizabera muri salle, aho kuba mu gice cy’akabari. Bahati yabishimangiye agira ati: “Ikindi ni muri salle ya Copenhagen, ntabwo ari mu kabari.”

Biteganyijwe ko igikorwa kizatangira guhera saa tatu za mu gitondo, aho abanyempano bazahurira hamwe bagahabwa umwanya wo kwerekana ibyo bashoboye imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Irushanwa rishaka kuvumbura izindi mpano

Mu gihe u Rwanda rumaze kugira abahanzi benshi bamamaye imbere mu gihugu no hanze, hakomeje kugaragara n’abanyempano benshi bifuza kubona urubuga rubafasha gutangira urugendo rw’umuziki mu buryo bw’umwuga.

Ni muri uwo murongo abategura ‘Rwanda Next Super Star’ bashaka gushyira iri rushanwa, aho umuntu ufite impano ariko utarabona amahirwe yo kumenyekana ashobora kurikoresha nk’intambwe yo kwinjira mu muziki.

Kuba hamaze kwiyandikisha abarenga 100 mbere y’uko amajonjora y’ibanze aba, bigaragaza ko hari urubyiruko n’abandi banyempano bafite inyota yo kugerageza amahirwe yabo no guhatanira umwanya wo kuba ‘Rwanda Next Super Star’.

Bahati yatangaje ko abanyempano barenga 100 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa rya ‘Rwanda Next Super Star’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere


Ababuze amahirwe yo kwiyandikisha muri iri rushanwa, bemerewe kuzitabira umunsi wa ‘Pre- selection’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...