Ella w'imyaka 10 na Keilla w'imyaka 8 bafite impano yo kuririmba bakaba bashyigikiwe n’ababyeyi babo. Muri iyi ndirimbo yabo nshya bavuga ko bifuza gukomeza kuba mu Rwanda ndetse bakazanarukuriramo. Bavuze ko u Rwanda bifuza ari urufite umutekano n’amahoro.
Iyi ndirimbo yabo nshya "U Rwanda Twifuza" iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba yarageze hanze ku wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026.
Ella na Keilla banaririmba ko mu miyoborere, bifuza ko umuturage akomeza kuba ku isonga n’itarembere rirambye. Bashishikariza abana bagenzi babo kuba intore bagakorana umwete nta n’umwe usigaye inyuma ubundi u Rwanda rugasugira.
Barasaba ababyeyi niba babakunda kubategurira u Rwanda bifuza, akaba ari wo murage bakeneye ndetse bakaba bifuza Abanyarwanda barangwa n’urukundo, ishyaka n’ubutwari.
Umubyeyi w'aba bana, Janvier Ndahimana [Care Pro], akaba na nyiri "The Winner Record" - studio ikorerwamo indirimbo z'aba bana bato, aherutse kubwira inyaRwanda ko yiyemeje guteza imbere impano y'abana be kuko yasanze bakunda cyane umuziki.
Yavuze ko yiyemeje guteza imbere impano z'abahanzi cyane cyane abaturuka mu bice by’icyaro no mu mijyi itandukanye. Ati: “Imvune z’abahanzi ndazizi kuko nanjye nazinyuzemo. Ni yo mpamvu niteguye gufasha umuhanzi wese ubikunda kandi ubyumva neza.”
Iganze Uwase Ella na Irakoze Keilla batuye mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo. Ni bashya mu muziki, bakaba baherukaga gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Inkotanyi cyane’ mu rwego rwo kuzirikana Intwari z’u Rwanda.
