Navy yabwiye
InyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kuvuga ku musore ukunda umukobwa
byimazeyo akifuza ko babyarana abana.
Ati “Iyi
ndirimbo yanditswe nanjye irimo ubutumwa bwiza bw’urukundo mbega kumwe umusore
aba akunda umukobwa by’akataraboneka yifuza ko babana nyamara umukobwa
atiteguye."
Uyu musore
yavuze ko yafatanyije na mugenzi we Mitsutsu kubera ko ari ‘umunyempano
utangaje’. Bombi bakunze guhurira muri filime bashwana.
Ati “Buriya
rero Mitsutsu ni umunyempano zitangaje nifuje ko dufatanya mu ndirimbo cyane ko
yanagize uruhare mu itunganywa ryayo mu buryo bw’amashusho byari byiza rero
gukorana nawe."
Soloba Navy
kugeza ubu akaba anafite inzu ifasha abanyempano batandukanye yitwa ‘Navy Filmz’
ari nayo Mitsutsu abarizwamo.
Uyu musore
kandi mu gihe kitari gito amaze muri filimi n’umuziki yagiye afasha abahanzi
batandukanye.
Mubo
yafashishije Soloba Navy abandikira indirimbo bazwi kurusha abandi ni Rema
Namakulah wo muri Uganda na MC Tino.
Nubwo hari
ni izindi ndirimbo zitandukanye asanzwe afite ariko iyitwa ‘Wallah’ ahamya ko
ariyo ndirimbo yavuga ko imwinjije mu ruhando rwa muzika.
Mitsutsu
aherutse kubwira InyaRwanda ko yahuye na Soloba biturutse kuri filime ya
Killerman. Ati “Soloba yitwaga Navy twese dukinana muri Killaman baramuhimbye
izina rya Ndogo, yambwiye ko abantu batari kumumenya mubwira ko ngiye gushinga
shene yanjye kandi nzamufasha kuko yari yatangiye gucika intege.
“Mubwira ko
nzamushakira izina. Turi gukina mu bice bya mbere bya filime zanjye sinzi
ukuntu yavuze akantu ka Soloba, aba ariryo zina muha.’’
Yavuze ko
kuba umunyarwenya yabitangiye mu myaka ine ishize, afashijwe na mugenzi we
Nyaxo afata nk’umugiraneza akamugereranya n’Umusamariya uvugwa muri Bibiliya.
Ati ‘‘Kuba
umunyarwenya, byaturutse kuri Nyaxo wambereye nk’Umusamariya. Nyuma naravuze
nti nanjye nabigerageza mu bundi buryo butandukanye n’ubwe nkareba ko byakunda,
ngize ishaba abantu barabikunda. Nahuye nawe mu 2018, mu 2020 ntangira gukina
ku giti cyanjye.’’
Mitsutsu na Soloba Navy bakoranye indirimbo y'urukundo bise "Wallah"
Bose babarizwa muri Navy Filmz imwe muri Label zitanga icyizere muri filimi n'umuziki nyarwanda
Soloba ahamya ko indirimbo yakoranye na Mitsutsu yavuga ko ariyo ya mbere akoze
Hirya ya filimi, berekanye ko banashoboye umuziki bashyira hanze indirimbo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WALLAH' YA SOLOBA NA MITSUTSU