Abanyarwenya Loyiso Madinga na Carl Joshua Ncube bategerejwe i Kigali muri ‘Seka Live’

Imyidagaduro - 13/05/2022 9:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyarwenya Loyiso Madinga na Carl Joshua Ncube bategerejwe i Kigali muri ‘Seka Live’

Abanyarwenya bubatse amazina mu gususurutsa benshi Loyiso Madinga wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo na Carl Joshua Ncube wo mu gihugu cya Zimbabwe, batumiwe gususurutsa Abanya-Kiigali mu gitaramo cy’urwenya cyiswe "Seka Live."

Mu mpera za ‘weekend’ nibwo Nkusi Arthur yatangaje ko ibitaramo bya ‘Seka Live’ byagarutse imbona nkubone nyuma y’imyaka igera kuri ibiri bikomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Ibi bitaramo by’urwenya bya ‘Seka Live’ binyura umubare munini bitegurwa na Arthur Nation. Igitaramo cya mbere cya ‘Seka Live’ kizaba ku wa 29 Gicurasi 2022.

Nkusi Arthur yabwiye INYARWANDA ko yamaze kwemeranya na Loyiso Madinga na Carl Joshua Ncube kuzasusurutsa Abanyarwanda n’abandi muri Seka Live ya mbere muri uyu mwaka.

Yavuze ko hari byinshi bagendeyeho bemeza ko aba banyarwenya babimburira abandi bazatamira i Kigali. 

Ati "Carl Joshua Ncube twamenyanye mu 2017. Ni we wansabye ko yaza mu gitaramo cya ‘Seka Live’ kuko yarabikunze cyane. Ni umunyarwenya mpuzamahanga, twumvaga nawe yagira icyo yongeraho."

Nkusi yavuze ko abanyarwanda bazatera urwenya muri ‘Seka Live’ barimo Rusine Patrick ndetse na Fally Merci.

Ndaruhutse Merci [Fally Merci] asanzwe afite itsinda ry’abanyarwenya yise ‘Generation Z Comedy ’ ribarizwamo abarenga 40. Muri iri tsinda azahitamo batanu bajya muri ‘Seka Live’.

Loyiso Madinga watumiwe i Kigali ni umunyarwenya w’umuhuzabikorwa w’ikiganiro ‘The Daily Show’ cya rurangiranwa Trevor Noah.

Urugendo rwe ruhera mu mwaka 2012 akorana n’abanyarwenya bakomeye ku Isi nka Tom Segura. Kuva icyo gihe yakoranye ibitaramo bikomeye na Trevor Noah byiswe ‘Nationwild Tour’.

Yaserukiye iguhugu cye mu bitaramo bikomeye nka ‘Montreux Comedy Festival’ yabereye muri Switzerland), ‘Busan Comedy Festival’ yabereye muri Korea)’, ‘Laugh Out Loud’ y’umunyarwenya ukomeye ku Isi Kevin Hart n’ibindi.

Madinga yigeze gutegura igitaramo cye bwite yise ‘Bon Free-ish’ cyamaze iminsi ine. Uyu mugabo anakina muri filime y’urwenya ‘Comedian of the world’ inyuzwa kuri Netflix.

Uyu mugabo wavukiye mu Burasirazuba bw’umujyi wa Cape Town ubwamamare afite mu gutera urwenya yabugize mu gihe cy’imyaka itanu gusa.

Carl Joshua Ncube nawe utegerejwe i Kigali, afatwa nka nimero ya mbere mu banya-Zimbabwe batumye urwenya ruterwa n’umuntu umwe [Stand up comedy] rwo muri iki gihugu rumenyekana.

Amaze gutera urwenya mu bihugu birimo Australia, Indonesia, Malaysia, Myanmar, Singapore, USA, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, Malawi, Botswana, Namibia n’ahandi.

Ndetse yitabiriye amaserukiramuco arimo nka ‘Nite of a Thousand laughs’, ‘Johannesburg International Comedy Festival’, ‘Harare International Comedy Festival’, ‘Soweto Comedy Festival’, ‘Africa Laugh Festival’ n’andi.

CNN yigeze gutangaza ko Carl w’imyaka 42 y’amavuko ari isura nshya y’uruganda rw’urwenya muri Zimbabwe. Kandi yatumye igihugu cye kimenyakana.

Mu Ukwakira 2021, Carl Joshua Ncube yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’umugore we Nelsy Mugadza-Ncube biganisha kuri gatanya (Divorce). Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi micye bakoze ibirori byo kwishimira imyaka 9 bari bamaranye.

Yanditse kuri konti ye ya Facebook, avuga ko ari kunyura mu bihe bikomereye intekerezo ze. Ariko ‘hari icyizere cy’uko urugo rwanjye rwakongera gukomera’. Yavuze ko ibiganiro yagiranye n’umugore we byavuyemo ‘gutandukana’.

Carl Joshua Ncube yasabye kwitabira ‘Seka Live’. Mu 2017, yavuze ko binyuze mu gutera urwenya amaze kugera mu Mijyi irenga 37 

Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo yaherukaga mu Rwanda muri ‘Seka Live’ ya 2019 

Nkusi Arthur abinyujije muri Arthur Nation yongeye gutegura ibitaramo bya ‘Seka Live’ 

Umunyarwenya Rusine Patrick uzwi cyane muri filime ‘Mugisha na Rusine’ na Fally Merci bazatera urwenya muri ‘Seka Live’

REBA KO CARL JOSHUA NCUBE UBWO YATERAGA URWENYA MURI TANZANIA

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...