Ubu
buryo bwatumye benshi mu bakunzi b’imyidagaduro bagira amatsiko yo kureba uko abanyarwenya bitwara mu mikino ibatera ubwoba cyangwa ibidasanzwe, kandi bikaba
byabaye intangiriro y’uruhando rushya rw’ubuhanzi bushingiye ku ikoranabuhanga.
Umunyarwenya
umaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, G-TUFF, yongeye kuvugwa mu
biganiro kuri internet nyuma y’amashusho ye yagaragaye yatinye ibikoko byo mu
mikino ya VR.
Mu
mashusho yakwirakwijwe cyane kuri X, Instagram na TikTok, G-TUFF yambaye Meta
Quest 3, akagaragaza ubwoba bwinshi, asakuza kandi atungurwa cyane
n’ibyabonekaga imbere ye.
Ababonye
ayo mashusho batangiye gutekereza ko ari uburyo bwo gusetsa gusa, ariko aho
yafatiwe, abantu bemeza ko byari ukuri kuko uyu munyarwenya yari ari gukina bwa
mbere umukino wa VR.
Undi
muntu wagaragaye muri ayo mashusho, umuturage utazwi cyane, yagaragaje ubuhanga
bwo gukina neza kandi atuje, bitandukanye na G-TUFF washyizeho amarangamutima
akomeye, bigaragaza ko abakoresha VR batandukanye mu myitwarire n’ubuhanga.
Umunyamakuru
wa SK FM, MC Nario, ni we wasangije aya mashusho ku rubuga rwe rwa Instagram,
asaba abamukurikirana kuyareba yose. Ati “Uyirebe uyirangize, ndagagaye ahwii.”
Abafana
ntibatindiganyije gutanga ibitekerezo, bamwe bagaragaje ko bashimishijwe cyane
n’amashusho ya G-TUFF, abandi basaba ko n’umunyarwenya uzwi nka Nzovu yazakina
uyu mukino kugira ngo barebe uko yiyitwaramo.
Meta Quest 3:
Ikoranabuhanga rigezweho muri VR
Meta
Quest 3 ni igikoresho cyashyizwe ku isoko n’ikigo Meta (Facebook), kikaba
gifasha umuntu kwinjira mu mikino cyangwa mu bindi bikorwa by’inyongera nk’aho
uri mu buzima nyakuri.
Iki
gikoresho gifite ubushobozi bwo kwerekana amashusho mu bwiza buhanitse (High
resolution), gikorana n’imirongo myinshi y’imikino, kandi kigaha abakoresha
uburyo bwo kumva ibyiyumvo bisa n’aho bari mu bindi bice by’isi.
Iki ni ikintu cya mbere mu Rwanda kigaragaza abantu bakina imikino bifashishije Meta Quest 3, bikaba byaratumye abakunzi ba VR bagira amatsiko menshi yo kugerageza no kureba uko abandi banyarwenya bitwara muri ‘Virtual Reality’.
Abanyarwenya barimo G- Tuff batanguwe n’uburyo ikoranabuhanga ryazanywe na Facebook rikora mu bijyanye no kwerekana amashusho
Umwe mu baturage bakinnye uyu mukino bifashishije ikoranabuhanga rya Facebook yatunguwe
KANDA HANO UREBE IMIKORERE Y’IRI KORANABUHANGA MU KWEREKANA AMASHUSHO