Iri
serukiramuco rizahuza abanyarwenya bo mu Rwanda, u Burundi, Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Guinee Conakry na Kenya, rikazabafasha
gusangira ubunararibonye no guteza imbere impano zabo mu buryo bw’umwuga.
Rizagaragaramo:
Babu, Prince, Cotilda, Doug Mutai, Bappa Oumar, Kigingi, Rusine, Uncle Mo,
Alain Esongo, Herve Kimenyi, na Muhinde
Rizabera
Norrsken ku wa 17 Ukwakira 2025; Institut Français i Kigali ku wa 23-24
Ukwakira 2025, ndetse na Kigali Universe, ku wa 30-31 Ukwakira 2025
Michael
Sengazi, umwe mu bategura iri serukiramuco, yabwiye InyaRwanda iri serukiramuco
rizaba ari ridasanzwe ku rugendo rwabo.
Yagize
ati "Ni ubwa mbere hazaba ‘festival y’ibyumweru bitatu’ mu rwego rwa
Comedy. Tuzakora ku wa Kane no ku wa Gatanu, ahantu hatandukanye, kandi
abanyarwenya bazakora ‘specials’ z’iminota 30 zo ku rwego mpuzamahanga. Nta
gusondeka, bazakora iminota ihagije kandi myiza, kugira ngo abakunzi
b’ikinamico baryoherwe."
Akomeza
avuga ko iri serukiramuco ritazibanda gusa ku mwuga w’abanyarwenya, ahubwo
hazanazerekanirwa ibihangano by’abandi bahanzi barimo abanyamideli,
abanyabugeni n’abandi bafite impano, bityo rikaba urubuga rwagutse rwo
kugaragaza impano zitandukanye ziri mu karere.
Iri
serukiramuco ryatangijwe bwa mbere mu 2019 rigamije gutanga umunezero no
kuzamura impano z’abanyarwenya bashya, rikanabahuza n’abamaze kumenyekana no
gukomera mu mwuga wabo. By’umwihariko, rikunze kwibanda ku bihugu byo mu karere
nka Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kubera
ko abanyarwenya bazakora mu ndimi zitandukanye harimo Ikinyarwanda, Igifaransa
n’Icyongereza, abakunzi b’ikinamico ‘bose bazaryoherwa’.
Uretse
ibyo, abategura iri serukiramuco bavuga ko iyi nshuro izaba irenze ku buryo
busanzwe, aho buri mwanya uzaba ari umwihariko, ukurikije imiterere y’umunyabugeni
cyangwa uko umunyarwenya ugaragara.
Michael
Sengazi yavuze ko ibi bizatuma abitabira bahura n’ibyiza byinshi, birimo kumva
Comedy y’umwimerere, kubona imideli, ubuhanzi bwo ku rwego mpuzamahanga, ndetse
n’uburyo abanyarwenya bahuriza hamwe imbaraga zabo mu guhanga udushya.
Yongeyeho
ko iri serukiramuco rizafasha cyane mu guteza imbere ubuhanzi bwo mu karere,
bikazatuma abanyarwenya bashya babona icyizere cyo gukomera mu mwuga wabo.
Iri
serukiramuco ni amahirwe ku bakunzi b’ikinamico n’abandi bafite impano, rikaba
urubuga rwagutse rwo gusangira, kwidagadura no kwerekana impano z’akarere ku
rwego mpuzamahanga.
Hatangajwe
abanyarwenya 11 bazaseruka mu iserukiramuco ‘Caravane du Rire’ rigiye kubera i
Kigali
Umunyarwenya
Rusine Patrick ari mu bategerejwe muri iri serukiramuco
Umunyarwenya
Muhinde wamamaye muri Gen-z Comedy ategerejwe muri 'Caravane du Rire'
Umunyarwenya
akaba n'umuhanzi, Prince yongeye gutumirwa muri iri serukiramuco
Umunyarwenya
Michael Sengazi yatangaje ko kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizaba mu gihe cy’ibyumweru
bitatu
Abanyarwenya
mpuzamahanga barimo: Bappa Oumar Doug Mutai, Cotilda, Uncle Mo, Alain Esongo n’abandi
bategerejwe i Kigali