Abanyarwanda n'abo muri EAC ni $200: RDB yoroheje igiciro cyo gusura ingagi mu 2026

Amakuru ku Rwanda - 06/01/2026 6:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyarwanda n'abo muri EAC ni $200: RDB yoroheje igiciro cyo gusura ingagi mu 2026

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko rwafashe icyemezo cyo gukomeza koroshya ibiciro byo gusura ingagi mu gihe cy’umwaka wose wa 2026, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no gushishikariza Abanyarwanda n’abatuye mu karere gusura ahantu nyaburanga hihariye u Rwanda rufite.

Iki cyemezo kizakurikizwa kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza 2026, kikaba kigamije gukomeza gushyira u Rwanda ku isonga nk’ahantu h’ingenzi ho gusurwa ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Muri iri gabanyirizwa, Abanyarwanda n’abaturage b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bazajya bishyura amadolari 200 ya Amerika [angana na 290,403 Frw], berekanye gusa indangamuntu, pasiporo cyangwa icyemezo cy’amavuko.

Ku Banyafurika baturutse mu bindi bihugu bya Afurika, kimwe n’abanyamahanga batuye muri Afurika [Abanyafurika n'ab'ahandi
batuye muri Afurika], igiciro cyo gusura ingagi cyashyizwe ku $500 [726,009 Frw]. Abo basabwa kuba bafite pasiporo, indangamuntu y’igihugu batuyemo, ikarita y’umudiplomate cyangwa visa imara nibura amezi ane akurikirana. 

RDB ivuga ko iri gabanya rigamije gukangurira Abanyarwanda n’abatuye mu karere gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ahantu hihariye cyane kuko ari ho hantu honyine ku isi hakibarizwa ingagi zo mu Birunga.

Mu mateka y’ubukerarugendo bwo gusura ingagi mu Rwanda, ibiciro byatangiye kuzamuka kuva mu mwaka wa 2017, aho byavuye kuri $750 bigera ku $1500 hagati ya 2017 na 2019. Kuva mu 2020 kugeza ubu, igiciro cyo gusura ingagi ku banyamahanga nticyigeze gihinduka.

Icyahindutse ahanini ni ibiciro byagabanyijwe by’agateganyo byagenewe Abanyarwanda, abatuye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rwo kuzahura ubukerarugendo nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

RDB yemeza ko izi ngamba zigamije gufasha ubukerarugendo gukomeza gutera imbere no gutuma abaturage benshi barushaho kugera kuri serivisi zo gusura ingagi, ari na ko u Rwanda rukomeza kwiyubaka nk’igihugu gikunzwe mu bukerarugendo bw’ibidukikije.

RDB yatangaje ko yoroheje igiciro cyo gusura ingagi mu mwaka wose wa 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...