Ni ku nshuro ya kabiri Kigali Fight Night yakinwaga mu Rwanda. Guhera saa Munani Igipfunsi cyarimo kivuza ubuhuha mu bato no mu batarabigize umwuga mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino w’iteramakofe mu Rwanda.
Mu babigize umwuga, Abanyarwanda bitwaye neza aho Hagenimana Aimable yatsinze umurwano wamuhuje na Muhindo Vianney Bahati ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho Frank Kazungu uzwi cyane muri uyu mukino atsinda Umunya-Uganda Rogers Kamulegeya.
Mu bandi, Mugunge Augustin Wisomba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze Shetebo Bienfait nawe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Daniela Muleketsi Nsii wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze Martha Akinyi wo muri Uganda naho Umunya-Gabon Kassa Kingbo Odilon Hans atsinda Umunya-Uganda Saidi Chako.
Umunya-Nigeria, Nene Joy Ojo yatsinze umunya-Tanzania Zawadi Kutaka naho umunya-Algeria Abderrezzak Lamrani atsinda umunya-Malawi Simion Tchetha.
Jerry Katamba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze Ali Mkojani ukomoka muri Tanzania naho Tamba Merlin ukomoka muri Cameroon atsinda Kivu Karume ukomoka muri Tanzania.
Ubwo imirwano yari irangiye, abaraperi Riderman na Bull Dogg basusurikije abitabiriye uyu mukino mushya mu Rwanda barimo n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.
Kigali Fight Night imaze gukinwa inshuro ebyiri, itegurwa na Silverback Sports ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda (RBF).



Frank Kazungu ahanganye na Rogers Kamulegeya

Byari ibyishimo kuri Kazungu nyuma yo kwitwara neza

Bull Dogg yasusurukije abitabiriye Kigali Fight Night




Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ni umwe mu bitabiriye uyu mukino

Ni ku nshuro ya kabiri mu Rwanda habaye irushanwa ry’iteramakofe rya ‘Kigali Fight Night’
