Abanyarwanda bitwaye neza mu mikino ya Taekwondo yabereye muri Koreya y’Epfo

Imikino - 01/08/2025 7:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyarwanda bitwaye neza mu mikino ya Taekwondo yabereye muri Koreya y’Epfo

Umukinnyi w’Umunyarwanda mu mukino wa Taekwondo, Emmanuel Nzaramba, yegukanye imidali ibiri irimo n’uwa zahabu, mu marushanwa ya Taekwondo yasorejwe mu mujyi wa Muju, muri Koreya y’Epfo.

Nzaramba yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cy’abakinnyi bari munsi ya 68kg (Muju Taekwondo Expo), anegukana umudali w’umuringa mu cyiciro cy’abari munsi ya 58kg mu marushanwa ya G1 Universiade.

Uyu mukinnyi ni umwe mu Banyarwanda babiri bitwaye neza muri aya marushanwa. Yvan Mucyo Iradukunda, mugenzi we bakinana na we yitwaye neza atahana imidali ibiri y’umuringa: umwe mu cyiciro cya -54kg mu G1 Universiade, n’undi mu cyiciro cya -58kg muri Muju Taekwondo Expo.

Aba bakinnyi bombi bayobowe n’umutoza Jeong Ji-Man, berekanye urwego rwo hejuru ku rwego mpuzamahanga, bifasha u Rwanda gusoza ku mwanya wa kabiri mu manota rusange, inyuma ya France, mu gihe Singapore na Indonesia basangiye umwanya wa gatatu.

U Rwanda kandi rwakoze amateka mu cyiciro cy’abagabo bakina mu -130kg, aho rwasoje ku mwanya wa kabiri mu irushanwa rya G4 Octagon Diamond Games, riba ari n’ubwa mbere igihugu kigeze kuri urwo rwego muri icyo cyiciro ku rwego mpuzamahanga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...