Ku
nshuro ya munani, mu mujyi wa Seoul muri Afrika y'Epfo habereye iserukiramuco rya Seoul-Africa
Festival rigamije kwerekana ishusho nziza ya Afurika itandukanye n’iyo benshi
bagaragaza ku ruhando mpuzamahanga by'umwihariko mu bitangazamakuru bikomeye.
Kuri
uyu wa 13 Nzeri 2025 kuri Dongdaemun Design Plaza kuva saa 11;30, habereye
ibirori by’iri serukiramuco rimaze kuba ubukombe muri Koreya y’Epfo bikaba
byataramyemo Itorero Umucyo rigizwe n’abanyarwanda batuye, bakora n’abiga muri
Koreya y’Epfo.
Gutarama
muri iri serukiramuco imbere y’amahanga yose ni kimwe mu bihembo by’uko
babashije kwegukana umwanya wa mbere muri Asia-Africa Talent Awards umwaka
ushize dore ko ryari irushanwa ryateguwe muri iri serukiramuco mu rwego rwo
kugaragaza imico itandukanye hanyuma bahigika abandi bose bari bahatanye.
Uretse
kubyina imbyino za kinyarwanda, iri torero ryamuritse ibiryo gakondo bya
kinyarwanda ndetse babisangira n’abari bitabiriye iri serukiramuco banabasobanurira
umuco nyarwanda.
Nyuma
yo gutarama no guhesha ishema u Rwanda no gushimangira isura nziza yarwo, Umuyobozi
w’itorero Umucyo, Uwera Regina Pacis yashimiye ubuyobozi bwa Ambasade muri
Koreya y’Epfo ku bwo kubashyigikira no kubaba hafi.
Yashimiye
kandi ababyinnyi bagenzi be ku bwo kwitanga cyane no kuboneka mu gihe cyo
gusubiranamo imbyino bakaba baranyuze muri iri rushanwa gitwari. Yagize ati: “Ni
ubwitange budasanzwe kuri aba babyinnyi haba mu kuboneka mu gihe cyo kwitoza ndetse
no mu gitaramo. Baritanga cyane kuko nk’ahantu duhurira hari abakoresha amasaha
4 kugira ngo bahagere kandi bakaza.”
Kuri
iyi nshuro, itorero Umucyo rigizwe n’ababyinnyi Milly, Bruce, Dr.
Joseph, Alex, Jolie, Betty, Pacis, Consolee, Sylvie, Jeanette na Mignone
batojwe na Mugabo Bruce wahoze abyina mu Nganzo Ngari dore ko mbere bitozaga
ubwabo.
Ibinyujije
ku rubuga rwa X, Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yashimiye abitabiriye
iri serukiramuco by'umwihariko Itorero Umucyo ku bwo guhesha u Rwanda ishema
ndetse no gukundisha umuco nyarwanda amahanga yose.
Yagize
iti: “Twishimiye cyane kwitabira ku nshuro ya 8 Seoul Africa Festival, yateguwe
na Africa Insight, mu rwego rwo kwizihiza ubukire bw'umuco wa Afurika binyuze mu
mbyino, imurikabikorwa ry’ubugeni ndetse n’ibirori byerekanirwamo indyo
zitandukanye.”
Bakomeza
bagira bati “Dushimiye byimazeyo buri wese wifatanyije natwe akanasangiza
abandi ibyishimo by’iri serukiramuco. Turashimira cyane Itorero Umucyo,
ryahagarariye u Rwanda rikongera gutarama nyuma yo kwegukana irushanwa ry’umwaka
ushize.”
Itorero
Umucyo rigizwe n’abantu bishyize hamwe bagiye muri iki gihugu kwiga no gukora
ariko bumva ko bagiye no guhagararira u Rwanda mu mahanga ndetse no kurukundisha
abanyamahanga.