Mu bihugu bitandukanye bigize Isi,
hari aho Abanyarwanda bagiye bihuza bagakora ibirori mu rwego rwo gutangira
neza umwaka mushya wa 2026. Ibi ni na ko byagenze ku Banyarwanda baba muri
Indiana, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho babikoze mu rwego rwo kwishimira
ibyagezweho no gutangira neza uyu mwaka mushya muri rusange.
Aba banyarwanda bumviye hamwe ijambo
rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, risoza umwaka wa
2025. Barashimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse bagashima
n’ubuyobozi bubigiramo uruhare burangajwe imbere na Perezida Kagame.







Muri aba banyarwanda harimo Rutsobe washinze 'One Nation Radio'
