Abanyarwanda batuye i New York bagiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyidagaduro - 17/04/2026 8:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyarwanda batuye i New York bagiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda batuye muri Western New York, agace kari mu burengerazuba bwa Leta ya New York ku bufatanye n’inshuti z’u Rwanda, bagiye guhurira mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe mu minsi 100 y’icuraburindi.

Iki gikorwa kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026, kikazabera muri Kaminuza ya Buffalo State University iherereye mu Mujyi wa Buffalo, muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gikorwa kizatangira saa saba z’amanywa (1:00 PM) kugeza saa kumi n’imwe (5:00 PM), kikazabera mu nyubako ya Social Hall/Campbell Student Union Hall iri kuri 1300 Elmwood Avenue.

Abateguye iki gikorwa batangaje ko kigamije kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kandi kikaba n’umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kugira ngo bongere gushimangira ubumwe, ukuri n’ubumuntu.

Mu butumwa bwatanzwe n’abateguye iki gikorwa, bagaragaje ko n’ubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, amateka yayo akomeje kuba isomo rikomeye ku Isi yose, by’umwihariko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Bagize bati: “Kwibuka si ukwibuka gusa, ni no kongera kwiyemeza kubaho dushyira imbere ukuri, icyubahiro n’ubumuntu, ndetse no gufasha abarokotse gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.”

Iki gikorwa kizitabirwa n’Abanyarwanda batuye muri ako gace, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abandi bose bazifatanya mu kuzirikana amateka no gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byitezwe ko hazatangwa ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside, ubudaheranwa bw’abarokotse, ndetse n’inshingano za buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo yayo aho yaba iri hose.

Abifuza amakuru arambuye kuri iki gikorwa bashobora gusura urubuga rwa IBUKA USA cyangwa bakavugana n’abarimo Rev. Dr Emmanuel Ganza uri mu bateguye iki gikorwa.

Abateguye iki gikorwa basabye buri wese kwitabira, bagaragaza ko “kwibuka ari inshingano ya twese, kandi ko kuba hamwe muri ibi bihe bitanga imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kubaka ejo hazaza heza hadashingiye ku rwango n’ivangura.”

Abanyarwanda batuye muri Western New York, igice cya Leta ya New York giherereye mu burengerazuba kirimo imijyi nka Buffalo bagiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa kizabera muri Buffalo State University


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...