Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu bitabiriye Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 20-AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 05/02/2026 8:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu bitabiriye Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 20-AMAFOTO

Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro ya 20 muri Kigali Convention Centre.

Ni inama itangira kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare kugeza Ejo ku wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026. Iyi nama yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye, abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye birimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iba ari umwanya wo gusuzuma aho gahunda za Leta zigeze zishyirwa mu bikorwa, no gufata ingamba zo kurushaho kwihutisha iterambere.

Haheruka gutangazwa ko imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenga 80%, aho nko kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi, kubaka udukiriro mu gihugu hose no korohereza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu biri mu byagezweho neza.

Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu bitabiriye Inama y’Umushyikirano iteranye ku nshuro ya 20


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...