Ni ibikubiye mu itangazo iyi Ambasade yashyize hanze
kuri uyu wa Gatatu binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko iri gukurikiranira hafi ibijyanye
n’umutekano wo mu Burasirazuba bwo
Hagati, by’umwihariko mu bihugu bya Leta
Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain, aho ifite inshingano zo kureberera inyungu
z’Abanyarwanda bahatuye cyangwa bahagenda.
Iyi Ambasade yemeje ko kugeza ubu Abanyarwanda bose
bari muri UAE no muri Bahrain bari amahoro, kandi ko nta makuru agaragaza ko
hari uwagize ikibazo cy’umutekano.
Yavuze ko itsinda rya Ambasade n’abandi babishinzwe
bari kuvugana bya hafi n’Abanyarwanda bari muri ibi bihugu ndetse rikaba ririmo
rirakorana bya hafi n’inzego zibishinzwe mu bihugu barimo, hagamijwe gutuma
serivisi zikenerwa zibageraho ku gihe no kubaba hafi mu bihe byose.
Ambasade yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kuba
maso no kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’umutekano zo mu bihugu barimo,
birinda amakuru adafite gihamya ashobora guteza urujijo.
By’umwihariko, yahamagariye Abanyarwanda bariyo muri gahunda z’ubukerarugendo babuze uko bava muri iki gihugu kwiyandikisha kugira ngo bahabwe ubufasha.
Itanhazo rya Ambasade y'u Rwanda ku banyarwanda bari muri UAE na Bahrain
