Ku majwi 263, Muriel Kamere Zolotoi yatsindiye kuba Miss Rwot 2015 bisobanuye Nyampinga w’u Rwanda mu bakoresha twitter(online twitter). Igisonga cye cya mbere yabaye Nyanah TM , wagize amajwi 213 naho igisonga cya kabiri aba Khloe wagize amajwi 85. Aba bakobwa uko ari batatu,ayo mazina twatangaje niyo bakoresha ku rubuga rwa twitter.
Miss Muriel Kamere Zolotoi yishimiye kuba nyampinga mu bakobwa bakoresha cyane twitter(Miss Rwot 2015)
Miss Muriel Zolotoi niwe watsinze amatora yaberaga kuri twitter
Uyu niwe wabaye igisonga cya mbere
Khloe niwe wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwot 2015
Nyuma yo gutangarizwa ko ariwe watsindiye kuba Miss Rwot 2015, Muriel Zolotoi yashimiye cyane abamugiriye icyizere bakamutora,ati “Ndishimye cyane ndabashimiye”. Aya matora yitabiriwe n’abakobwa 14,atangira mu ntangiriro za Gicuransi aza gusozwa ku cyumweru 10 Gicuransi 2015 saa tanu z’ijoro n’iminota 59.
Miss Muriel Zolotoi yanejejwe no kuza ku isonga mu bakobwa bahataniraga Miss Rwot 2015
Aba 14 niba bahataniraga Miss Rwot 2015
Bimwe mu by’ibanze byasabwaga ku mukobwa wifuzaga kujya muri iri rushanwa harimo kuba uri umunyarwanda,kuba umaze nibura umwaka umwe ukoresha twitter,kuba umaze kwandika kuri twitter ubutumwa(tweets)nibura500, kuba ufite imyaka iri hagati ya 15 na 40 y’amavuko,kuba azi nibura gahunda 2 za Leta n’ibindi byinshi byagendeweho.
Urutonde rwa bimwe my byagenderwagaho
Miss Muriel Zolotoi watorewe kuba nyampinga w'abakobwa beza bakoresha urubuga rwa twitter(Miss Rwot 2015), amaze imyaka itanu akoresha urwo rubuga. Muri iyo myaka itanu, Zolotoi(izina akoresha kuri twitter),akurikirwa n'abantu 492 mu gihe we akurikira abantu 235. Mu gihe irushanwa ryasabaga ko uhiganwa agomba kuba amaze kwandika kuri twitter ye ubutumwa nibura 500(tweets), Zolotoi amaze kwandika ubusaga ibihumbi icumi(11.2K).
Gideon N M