Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter batoye Muriel Zolotoi nka Nyampinga (Miss Rwot 2015)

Umuco - 12/05/2015 3:47 PM
Share:
Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter batoye Muriel Zolotoi nka Nyampinga (Miss Rwot 2015)

Kuri uyu wa 12 Gicuransi 2015, Miss Muriel Kamere Zolotoi niwe watsindiye umwanya wa mbere mu gikorwa kimaze iminsi kibera kuri interineti ku rubuga rwa twitter aho abakoresha urwo rubuga batoraga umukobwa uhiga abandi mu bice bitandukanye byo gukoresha uru rubuga ndetse n’ubumenyi butandukanye

Ku majwi 263, Muriel Kamere Zolotoi yatsindiye kuba Miss Rwot 2015 bisobanuye Nyampinga w’u Rwanda mu bakoresha twitter(online twitter). Igisonga cye cya mbere yabaye Nyanah TM , wagize amajwi 213 naho igisonga cya kabiri aba Khloe wagize amajwi 85. Aba  bakobwa uko ari batatu,ayo mazina twatangaje niyo bakoresha ku rubuga rwa twitter.

Miss Rwanda Rwot

Miss Muriel Kamere Zolotoi yishimiye kuba nyampinga mu bakobwa bakoresha cyane twitter(Miss Rwot 2015)

Miss Rwanda

Miss Muriel Zolotoi niwe watsinze amatora yaberaga kuri twitter

Miss Rwanda

Uyu niwe wabaye igisonga cya mbere

Miss Rwanda

Khloe niwe wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwot 2015

Nyuma yo gutangarizwa ko ariwe watsindiye kuba Miss Rwot 2015, Muriel Zolotoi yashimiye cyane abamugiriye icyizere bakamutora,ati “Ndishimye cyane ndabashimiye”. Aya matora yitabiriwe n’abakobwa 14,atangira mu ntangiriro za Gicuransi aza gusozwa ku cyumweru 10 Gicuransi 2015 saa tanu z’ijoro n’iminota 59.

Miss Rwot 2015

Miss Muriel Zolotoi yanejejwe no kuza ku isonga mu bakobwa bahataniraga Miss Rwot 2015

Miss Rwot 2015

Aba 14 niba bahataniraga Miss Rwot 2015

Bimwe mu by’ibanze byasabwaga ku mukobwa wifuzaga kujya muri iri rushanwa harimo kuba uri umunyarwanda,kuba umaze nibura umwaka umwe ukoresha twitter,kuba umaze kwandika kuri twitter ubutumwa(tweets)nibura500, kuba ufite imyaka iri hagati ya 15 na 40 y’amavuko,kuba azi nibura gahunda 2 za Leta n’ibindi byinshi byagendeweho. 

criteria

Urutonde rwa bimwe my byagenderwagaho

Miss Muriel Zolotoi watorewe kuba nyampinga w'abakobwa beza bakoresha urubuga rwa twitter(Miss Rwot 2015), amaze imyaka itanu akoresha urwo rubuga. Muri iyo myaka itanu, Zolotoi(izina akoresha kuri twitter),akurikirwa n'abantu 492 mu gihe we akurikira abantu 235. Mu gihe irushanwa ryasabaga ko uhiganwa agomba kuba amaze kwandika kuri twitter ye ubutumwa nibura 500(tweets), Zolotoi amaze kwandika ubusaga ibihumbi icumi(11.2K).

Miss Rwot 2015

Gideon N M


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...