Umwe mu mwihariko w’uru
rubuga, ni ukugaragaza abantu bumvishe ibihangano byawe mu gihe cy’ukwezi ku
buryo byorohera buri wese kumenya imbaraga ashyira mu kazi ke.
Muri Africa, abahanzi nka
Tyla, Rema, Burna Boy, Wizkid, Bianca bari mu bayoboye abandi bahanzi mu kuba
hari igihe bumvishwe n’abantu benshi kuri uru rubuga mu gihe cy’ukwezi gusa.
Iyo urebye abumvishwe
cyane ku Isi yose, ntabwo ubonamo umuhanzi wo ku mugabane wa Africa n’ubwo
Spotify idakoreshwa cyane nk’uko mu bihugu nka America na Canada ikoreshwa.
Dore abahanzi 10 bamaze gucagahigo ko kumvwa n’abantu benshi kuri uru rubuga mu gihe cy’ukwezi.
10. David Guetta yumvishwe
na miliyoni 78.55 mu gihe cy’ukwezi kumwe. Uyu muhanzi akunzwe mu ndirimbo ziri
mu njyana ya Dance, ari mu bakunzwe cyane n’ubwo imyaka ikomeje kumujyana kuri
ubu akaba afite 56.
9. Umuhanzikazi w’Umunyamerika,
Ariana Grande w’imyaka 31 ni we uri ku mwanya wa cyenda ku Isi aho yumvishwe n’abantu
miliyoni 79.17 mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa.
8. Umuraperi Eminem uri
mu bakomeye ku Isi akaba avuga rikijyana mu njyana ya HipHop, ari ku mwanya wa
munani aho mu kwezi kumwe yumvishwe n’abantu miliyoni 81.96.
7. Umuhanzikazi Rihanna
waririmbwe mu ndirimbo zitari nke n’ubwo nawe ari umuhanzikazi, bishimangira
igikundiro cye. Kubwo kuba ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane, yumvishwe n’abantu
miliyoni 84.92 ku rubuga rwa Spotify mu kwezi kumwe gusa.
6. Itsinda ry’abacuranzi
bo mu bwongereza bitwa Coldplay bari ku mwanya wa gatandatu mu bumvishwe cyane
ku Isi ku rubuga rwa Spotify mu gihe cy’ukwezi gusa aho bumvishwe n’abarenga
miliyoni 84.94.
Kugeza aha, nta muhanzi
wo muri Africa wari wagaragara kuri uru rutonde kandi ntabwo biza koroha kubera
ko nta muhanzi wari Wabasha kumvwa n’abagera byibuze kuri Miliyoni 50 mu gihe
cy’ukwezi n’ubwo benshi mu bahanzi bo muri Africa bakundwa kandi hari izindi
mbuga bihariraho ibihembo n’imibare myiza.
5. Umuhanzikazi Sabrina
Carpenter ukomoka muri USA niwe muhanzi kuri uru rutonde ukiri muto ugaragara
muri aba bahanzi b’ibifi binini bakunzwe cyane kuri Spotify. Uyu muhanzikazi
yumvishwe n’abantu miliyoni 86.9 mu kwezi kumwe gusa.
4. Umuraperi Post Malone ukomoka
muri America, niwe uri ku mwanya wa gatatu mu bahanzi bumvishwe n’abantu benshi
kuri Spotify mu gihe cy’ukwezi aho abarenga Miliyoni 87.03 bumvishe ibihangano
bye.
3. Umuhanzikazi Bellie
Elish uheruka kwegukana ibihembo bitandukanye kubera indirimbo ye “What was I
made for " akaba afite imyaka 22, ari ku mwanya wa gatatu mu bumvishwe cyane ku
rubuga rwa Spotify kuko abarenga miliyoni 97.39 bamwumvishe mu kwezi kumwe.
2. Umuhanzikazi Tylor Swift
uri gukora ibitaramo bizenguruka ibihugu byinshi hafi Isi yose akaba ari umwe
mu bafite uduhigo two gukora ibitaramo bikitabirwa n’abantu benshi, ari ku
mwanya wa kabiri mu bahanzi bamaze kumva cyane kuri Spotify mu gihe cy’ukwezi
aho yumvishwe n’abarenga miliyoni 97.4.
1. Umuhanzi The Weeknd
niwe ufatwa nk’umwami ku rubuga rwa Spotify kubera ko ariwe muhanzi ufite
agahigo ko kuba yarumvishijwe cyane kuri uru rubuga rwa Spotify mu gihe cy’ukwezi.
The Weeknd yumvishwe n’abantu miliyoni 105.23.
Mu bahanzi 10 bumvishwe
cyane ku rubuga rwa Spotify mu gihe cy’ukwezi kumwe, nta muhanzi wo muri Africa
ndetse bitari n’uwo muri Africa harimo abahanzi benshi bakunzwe batarimo nka
Adele, Drake, Kendrick Lamar, Lil Wayne,…
Ikindi kigaragara muri
uru rutonde rw’aba bahanzi b’ibifi binini, ni uko injyana ya Hip Hop ikiryamiwe
kuko muri uru rutonde ni abahanzi batatu ba HipHop barimo gusa mu gihe abandi
bahanzi baririmba izindi njyana.
Bizafata imyaka itari micye kuba umuhanzi w’umunyaRwanda yagaragara kuri uru rutonde kuko nka Bruce Melodie ugezweho ubu yarebwe n’abantu 189,534 mu gihe The Ben we yumvishwe n’abantu 74,817 gusa.