Ubushakashatsi bushya bwakozwe na TransUnion Rwanda bwerekanye ko ubutekamutwe bukoresheje ikoranabuhanga bukomeje kuba ikibazo gihangayikishije mu Rwanda, cyane cyane ku bakoresha serivisi z’imari.
Ubwo bushakashatsi bwiswe TransUnion Consumer Pulse Study, bwakozwe hagati ya tariki ya 10 Gashyantare na 9 Werurwe 2026, bukorerwa ku Banyarwanda 259 bafite nibura imyaka 18.
Raporo igaragaza ko 62% by’ababajijwe bavuze ko mu mezi atatu yabanje ubushakashatsi bageragejweho nibura uburyo bumwe bw’uburiganya bwo kuri internet cyangwa kuri telefoni. Muri bo, 9% bemeye ko baguye muri ubwo buriganya bikabagiraho ingaruka.
Ubushakashatsi bwerekanye ko amayeri akunze gukoreshwa n’abatekamutwe arimo kubeshya abantu ko batsindiye amafaranga cyangwa impano, uburyo bwagaragaye kuri 43%.
Hakurikiraho:Ubutekamutwe bukoresheje telefoni (Vishing) – 30%Uburiganya bukorwa n’abafatanyabikorwa b’ibigo by’ubucuruzi – 29%Imbuga za internet z’impimbano zigamije kwiba amakuru – 27%
Raporo igaragaza ko iyo abantu bamenyeshejwe ko amakuru ya konti zabo ashobora kuba yaribwe, benshi bafata ingamba zo kwirinda.
Mu babikoze:55% bahinduye ijambobanga rya konti zabo;43% basuzumye niba nta bikorwa bidasanzwe byakorewe kuri konti zabo;38% bahinduye n’amajambobanga y’izindi konti bakoresha;26% bahagaritse uburyo bwo kwishyura bwari buhujwe na konti zabo;20% bahagaritse by’agateganyo ikoreshwa ry’amakuru y’inguzanyo.
Ni mu gihe 3% gusa bavuze ko nta cyemezo na kimwe bafashe nyuma yo kumenyeshwa ko amakuru yabo ashobora kuba yaribwe.
Mu minsi 60 yabanje gukorwa k’ubu bushakashatsi, 64% by’ababajijwe bavuze ko bahinduye amabanga (passwords), 38% bashyiraho uburyo bwo kwemeza umuntu inshuro ebyiri (Two-Factor Authentication), naho 30% bagenzura amakuru ajyanye n’inguzanyo zabo.
Icyakora, 16% bavuze ko nta ngamba n’imwe bari bafashe zo kwirinda ubutekamutwe bwo kuri internet. Muri abo, 70% bagaragaje ko batazi icyo bakora ngo birinde, mu gihe 23% bavuze ko amakuru bahabwa ku mutekano wo kuri internet abasigira urujijo.
Umuyobozi wa TransUnion Rwanda, Didier Mutabazi, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu gukumira uburiganya bwo mu ikoranabuhanga no kurinda abakoresha serivisi z’imari, hakiri akazi ko kongera ubumenyi bw’abaturage ku buryo bwo kwirinda.
Yashimangiye ko ubufatanye bwa Leta n’ibigo bitanga serivisi z’imari bukomeje gutanga umusaruro mu kongera umutekano w’ibikorwa by’imari bikoresha ikoranabuhanga, ariko ko abaturage na bo bakwiye gukomeza kwitwararika no gukoresha uburyo bwose bubafasha kurinda amakuru yabo.
