Abanyarwanda 27 batsindiye Buruse zo kujya kwiga muri Kaminuza zikomeye muri USA, barimo 2 bazajya muri Harvard University

Utuntu nutundi - 17/06/2014 4:11 PM
Share:
Abanyarwanda 27 batsindiye Buruse zo kujya kwiga muri Kaminuza zikomeye muri USA, barimo 2 bazajya muri Harvard University

Babifashijwemo n’umushinga Bridge 2 Rwanda, abanyarwanda 27 barimo abahungu 16 n’abakobwa 11 batsindiye Buruse zo kujya kwiga muri Kaminuza zikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ndetse babiri muri bo bazajya kwiga muri Kaminuza ya Havard, ya mbere ku isi.

Aba banyeshuri babashije gutsindira izo Buruse, bagendeye ku mahirwe (Opportunity) bahawe n’umushinga Bridge 2 Rwanda, wabatoranyije mu basaga 3000 bari babisabye, nyuma y’ibizamini bitandukanye bakoze, hatoranywamo 30, maze icyo kigo kibashakira amashuri ya Kaminuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada no mu Burayi, maze gitangira kubategura kuzajya kwiga.

Bridge 2 Rwanda

Ifoto y'urwibutso ku banyeshuri barangije muri Bridge 2 Rwanda mu cyiciro cya 3, bitegura kujya kwiga hanze

Nyuma y’umwaka bategurwa, mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo abo banyarwanda bashyikirijwe impamyabumenyi z’uko bateguwe bihagije kujya kwiga muri izo Kaminuza, aho banagaragaje ko biteguye kujya guhangana n’abandi banyamahanga bazahasanga, bagaharanira guhesha ishema igihugu n’imiryango ya bo.

Mu muhango wayobowe na Donald W. Koran wari Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, abo basore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bakaba bagiye gukomereza amashuri ya bo muri Kaminuza zikomeye ku isi, batangaje ko bishimye, kandi amahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro.

Abanyeshuri

Uwayezu Justus uzajya kwiga muri Kaminuza ya Harvard iherereye ahitwa Cambridge, muri Leta ya  Massachusetts, inafatwa nk’iya mbere ku isi muri Kaminuza zikomeye bitewe n’ubushakashatsi buhakorerwa ndetse n’urwego rw’imyigire, yatangarije Inyarwanda.com ko akibyumva byamugoye kubyakira, kuko yumvaga asa n’urimo kurota, nyuma akagirango arimo kubonekerwa.

Nk’uko yakomeje abidutangariza, ikimujyanye muri Kaminuza ya Harvard ni ugushaka ubumenyi n’ubushobozi byatuma u Rwanda ruva ku rwego rw’iterambere ruri ho rugasatira ibindi bihugu bikomeye mu Bukungu.

Allen Kendunga uzajya kwiga muri Bates College iherereye mu gace ka Lewiston, ahitwa Tacoma muri Leta ya Maine ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yagize ati: “Dutangira uru rugendo dusoje byari bigoye, kuko byadusabaga gukora cyane, ukwemera no kwihangana bidasanzwe.”

Allen

Allen Kendunga umwe mu bagiye kwiga muri Amerika

Allen yakomeje avuga ko umwaka amaze yiga muri Bridge 2 Rwanda mu kwitegura kujya muri Bates College, byamufashije kurushaho kumenya Imana, no kumenya imibanire y’abo yaremye.

Bright Ntambara uzajya kwiga muri Abilene Christian University iherereye mu Mujyi wa Texas, we yatangaje ko we na bagenzi be, biyemeje kuzahora bazirikana ko ari bo mutungo w’u Rwanda, nk’uko Perezida wa Repubulika yigeze kubivuga, aho yavugaga ko umutungo w’ibanze u Rwanda rufite ari abanyarwanda ubwa bo.

Bright Ntambara yakomeje agira ati: “(Winners never quit and the quitters never win) Inzira igana ku ntsinzi ntago iba igororotse, ariko iyo uzi icyo ushaka urahatana…. Tugiye kwereka amahanga ko umubyeyi w’umunyarwanda ari uwa mbere, kandi ibi tuzabyerekana dutsinda tukaba aba mbere.”

Mu ijambo rye, Donald W. Koran wari Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yishimiye kuba ari kumwe n’abayobozi b’ejo hazaza b’u Rwanda ndetse n’ababyeyi ba bo, aboneraho no gutangaza ko amahirwe babonye yo kujya kwiga muri Amerika batayahawe n’icyo gihugu, ko ahubwo bayahawe n’itsinda ry’abantu bishyize hamwe bakunda u Rwanda, barubamo n’ababa muri Amerika.

 US Ambassador

Uwari Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika

Yakomeje atangaza ko amahirwe yo kujya kwiga muri Amerika yemerewe buri wese, amarembo akaba akinguriwe buri wese, ndetse ngo hakaba hari n’umukozi ubishinzwe muri Ambasade.

Dale Dawson washinze Bridge 2 Rwanda yagize ati: “Hashize hafi imyaka 7 nsanze Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu biro bye, ansaba gushinga Bridge 2 Rwanda. Nyuma yo kuganira, narayishinze, ndetse mu mwaka w’2011, twohereza icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri muri kaminuza zitandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.”

Dale Dawson yakomeje avuga ko buri mwaka batanga Buruse zifite agaciro gatandukanye bitewe n’umubare w’imyanya yabonetse muri za Kaminuza, ariko uyu mwaka abo banyeshuri 27 bakaba barahawe izifite agaciro ka miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana y’amadolari ya Amerika (6.100.000$).

Anna

Anna wafatanyije na Dawson gushinga Bridge 2 Rwanda, aha ari kumwe n'umwe mu bashinzwe gutegura abanyeshuri

Bridge 2 Rwanda ni ikigo cy’abanyamerika, cyashinzwe mu mwaka w’2007 ku gitekerezo cya Dale Dawson, wahise afatanya na Anna Reed na Richard Siegler barayishinga, ikaba ifata abanyeshuri b’abahanga mu Rwanda batabonye amahirwe yo kubona Buruse zitangwa na Leta, ikabategura guhatanira imyanya muri za kaminuza zikomeye muri Amerika, Canada n’u Burayi.

Bridge 2 Rwanda

Ku nshuro ya mbere, Bridge 2 Rwanda yohereje abanyeshuri 17 mu mwaka w’2011, ku nshuro ya 2 yohereza 25, iki kikaba ari icyiciro cya 3 kizaba cyoherejwe, kikaba kigizwe n’abanyeshuri 27.

Dore urutonde rw’abo banyeshuri na Kaminuza bazigamo:

1.Akingeneye Arlette (Quest University/Canada)

2.Kendunga Allen (Bates College/Lewston/Maine/USA)

3.Kabagambe Brandon (Morehouse College/Atlanta/USA)

4.Bryan Mudahigwa (Jacobs University/Bremen/Germany)

5.Bright Ntambara (Abilene University/Texas/USA)

6.Bernard Mugisha (Westminster College/Missouri/USA)

7.Christian Kwisanga (Dortmouth College/New Hampshire/USA)

8.Denise Wanyana (Vanderbilt/Tennese/USA)

9.Emmilie Umuhire (Northwestern University/Chicago/USA)

10.Emmanuel Nkundunkundiye (University of Pennislvania/USA)

11.Espoir Tuyisenge (Michigan University/USA)

12.Irene Zigururimi (University of Chicago/USA)

13.Janvier Rutsobe (Texas Christian University/USA)

14.Jonathan Iyandemye (Harvard University/USA)

15.Jonathan Rugamba (Abilene Christian University/USA)

16.Marie Josee Uwayezu (Dortmouth College/New Hampshire/USA)

17.Norris Kayitare (Pitzer/Los Angeles/USA)

18.Odile Mukiza (Texas Christian University/USA)

19.Olivier Munyeshyaka (Morehouse College/Atlanta/USA)

20.Rosine Ndayishimiye (Babson College/ Massachusetts/USA)

21.Shalom Bagabe (University of Utah/USA)

22.Justus Uwayezu (Harvard University/USA)

23.Leslie Kaze (University of Rochester/ New York/USA)

24.Moses Butera (University of Utah/USA)

25.Denis Karenzi (Union College/New York/USA)

26.Victoria Umutoni (Emory University/Atlanta/USA)

27.Gadine Uwamariya (Gordon College/ Massachusetts/USA) Uyu akaba agitegereje ko ishuri rye ryemeza kandi rikamwoherereza ubutumire.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...