Abanyarwanda 16 bitabiriye Giants of Africa Basketball Camp

Imikino - 29/07/2025 7:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyarwanda 16 bitabiriye Giants of Africa Basketball Camp

Abakinnyi 16 b’Abanyarwanda bari mu banyempano bitabiriye Giants of Africa Basketball Camp iri kubera muri BK Arena kuva tariki ya 28 kugeza kuya 31 Nyakanga 2025.

Aba bakinnyi b’u Rwanda barimo mu itsinda ry’abagera kuri 320 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika, bose bahuriye muri iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukura mu buryo bw’imitekerereze n’ubuyobozi binyuze muri siporo.

Iyi Giants of Africa Basketball Camp irimo amarushanwa mu matsinda (round-robin), aho hazarebwa ibihugu n’abakinnyi ku giti cyabo bazitwara neza, bityo bakazakomeza mu mikino ya nyuma ndetse no mu mikino y’aba-Star (All-Star Games).

Abahungu bahagarariye u Rwanda ni Joseph Nshimiye, Jonas Singizwa, Hilar Iradukunda, Ivan Mugabo, Dylan Lebson Kayijuka, Jean Baptiste Murangwa, Jayden Shaka Rushem na William Sean Mwesigwa.

Mu bakobwa bari ku rutonde rw’u Rwanda harimo Wivine Elisabeth Mugisha, Nelly Uwihirwe, Adelphine Tuyishime, Brigitte Nibishaka, Liliane Ingabire, Soumaya Nzitabakuze, Rachel Gikundiro na Angelique Tuyishime.

Jonas Singizwa, umwe mu bitabiriye Giants of Africa Basketball Camp ndetse wagaragaye no mu ikipe y’igihugu yitabiriye FIBA U18 AfroBasket 2024, yavuze ko kubona amahugurwa atangwa n’abatoza bafite uburambe ari amahirwe adasanzwe.

Yagize ati: "Kuba twahura n’aba batoza bakomeye ni ikintu gikomeye cyane. Bamwe muri twe twatangiye no guhagararira igihugu. Kuri njye, ni amahirwe yo kwiga no gukura."

Brigitte Nibishaka, nawe uri muri Giants of Africa Basketball Camp, yayigaragayemo nyuma y’uko yitwaye neza muri Rwanda Basketball League 2024, aho yasoreje umwaka ari we wa mbere mu gutsinda amanota menshi, aho yatsinze 501.

Yagize ati: "Kuba ndi hano ni umugisha. Giants of Africa yazanye abantu bakomeye muri basketball barimo n’abahoze bakina muri WNBA. Biranejeje cyane kandi bimpaye icyizere ko kugera kuri urwo rwego bishoboka."

Ikipe y’abahungu iyobowe na Bienvenu Ngandu na Innocent Mugisha, naho iy’abakobwa iyobowe na Joseline Munyaneza na Shaban Rehema.

Ibihugu 20 biri muri Giants of Africa Festival ni: Bénin, Botswana, Burkina Faso, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Gabon, Ghana, Côte d’Ivoire, Kenya, Mali, Maroc, Nigeria, Senegal, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwakiriye iki gikorwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...