Aba bakinnyi b’u Rwanda barimo mu itsinda ry’abagera kuri 320 baturutse
mu bihugu 20 bya Afurika, bose bahuriye muri iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo
gufasha urubyiruko gukura mu buryo bw’imitekerereze n’ubuyobozi binyuze muri
siporo.
Iyi Giants of Africa Basketball
Camp irimo amarushanwa mu matsinda (round-robin), aho hazarebwa ibihugu n’abakinnyi ku giti cyabo
bazitwara neza, bityo bakazakomeza mu mikino ya nyuma ndetse no mu mikino
y’aba-Star (All-Star Games).
Abahungu bahagarariye u Rwanda ni Joseph Nshimiye, Jonas
Singizwa, Hilar Iradukunda, Ivan Mugabo, Dylan Lebson Kayijuka, Jean Baptiste
Murangwa, Jayden Shaka Rushem na William Sean Mwesigwa.
Mu bakobwa bari ku rutonde rw’u Rwanda harimo Wivine Elisabeth
Mugisha, Nelly Uwihirwe, Adelphine Tuyishime, Brigitte Nibishaka, Liliane
Ingabire, Soumaya Nzitabakuze, Rachel Gikundiro na Angelique Tuyishime.
Jonas Singizwa, umwe mu bitabiriye Giants
of Africa Basketball Camp ndetse wagaragaye no mu ikipe y’igihugu
yitabiriye FIBA U18 AfroBasket 2024,
yavuze ko kubona amahugurwa atangwa n’abatoza bafite uburambe ari amahirwe
adasanzwe.
Yagize ati: "Kuba twahura
n’aba batoza bakomeye ni ikintu gikomeye cyane. Bamwe muri twe twatangiye no
guhagararira igihugu. Kuri njye, ni amahirwe yo kwiga no gukura."
Brigitte Nibishaka, nawe uri muri Giants
of Africa Basketball Camp, yayigaragayemo nyuma y’uko yitwaye neza muri Rwanda Basketball League 2024, aho
yasoreje umwaka ari we wa mbere mu gutsinda amanota menshi, aho yatsinze 501.
Yagize ati: "Kuba ndi hano
ni umugisha. Giants of Africa yazanye abantu bakomeye muri basketball barimo
n’abahoze bakina muri WNBA. Biranejeje cyane kandi bimpaye icyizere ko kugera
kuri urwo rwego bishoboka."
Ikipe y’abahungu iyobowe na Bienvenu Ngandu na Innocent Mugisha, naho
iy’abakobwa iyobowe na Joseline Munyaneza na Shaban Rehema.
Ibihugu 20 biri muri Giants of
Africa Festival ni: Bénin, Botswana, Burkina Faso, Cameroun, Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Gabon, Ghana, Côte d’Ivoire, Kenya,
Mali, Maroc, Nigeria, Senegal, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo,
Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwakiriye iki gikorwa.