Ni intambwe ikomeye kuri aba banyempano bari mu rugendo rwo
kubaka ejo habo mu muziki, aho guhatana bidashingiye gusa ku bushobozi bwo
kuririmba, ahubwo binasaba kugira igitekerezo cy’umushinga, kumenya icyo
bashaka kugeraho no kugaragaza uburyo impano yabo ishobora kubabyarira
umusaruro.
Abakomeje muri iki cyiciro ni Muneza Janvier, Rugamba
Derrick, Tumusifu Joseph, Shema Cedrick, Mugisha Janvier, Mutezimana Soline,
Mucyo Emeline, Igiraneza Jean Claude, Tuyizere Bonheur, Rwigema Pacifique na
Furaha Pascaline.
Aba ni bamwe mu rubyiruko rwiyemeje gukurikira inzira
y’ubuhanzi, rwitabiriye ArtRwanda–Ubuhanzi, irushanwa rigamije kuvumbura
abanyempano, kubongerera ubumenyi no kubafasha guteza imbere impano zabo kugira
ngo zishobore kubabyarira umusaruro.
Kuri iyi nshuro ya kane ya ArtRwanda–Ubuhanzi, abanyempano bahatanye
mu byiciro bitanu basabwe kohereza imishinga yabo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyo mishinga yarasuzumwe, hatoranywa 20 muri buri cyiciro kugira ngo berekane
ubushobozi bwabo mu buryo burambuye imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Kuva ku wa 14 Ukwakira 2026, abanyempano 100 bari
baratoranyijwe mu byiciro bitanu batangiye kwerekana imishinga yabo,
bagasuzumwa n’akanama kagena abahize abandi hashingiwe ku manota.
Muri buri cyiciro, hatoranywagamo abanyempano 10 batsinze
abandi, ariko mu cyiciro cy’umuziki hamenyekanye 11 bakomeje. Ibi byerekana ko
urugendo rwo guhatanira umwanya mu bahabwa amahirwe yo kurushaho guteza imbere
impano zabo rwari rukomeye.
ArtRwanda–Ubuhanzi ni amarushanwa ategurwa na Imbuto
Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,
agamije gushakisha no guteza imbere impano z’urubyiruko mu ngeri zitandukanye
z’ubuhanzi.
Mu byiciro bihatanirwa harimo umuziki, imideli, filime no
gukora inkuru zishushanyije, ubwanditsi, ndetse n’ubugeni n’ubukorikori.
Kuri iyi nshuro, abarenga 620 ni bo biyandikishije muri aya
marushanwa, bigaragaza ko hakiri urubyiruko rwinshi rufite inyota yo
kwigaragaza binyuze mu buhanzi no kubaka imishinga yabwo.
Nyuma yo gusuzumwa mu byiciro bitandukanye, abanyempano
batoranyijwe bazakomereza mu mahugurwa azamara amezi atatu, azabera kuri Imbuto
Hub–Maison des Jeunes Kimisagara.
Muri ayo mahugurwa, bazahabwa ubumenyi n’ubujyanama
by’inzobere, bigamije kubafasha kunoza ibyo bakora, kumenya uko bateza imbere
imishinga yabo no kureba uburyo impano zabo zabyazwa umusaruro.
Ku banyempano 11 bakomeje mu cyiciro cy’umuziki, aya mahirwe
ni intambwe ibegereza kurushaho kumenya aho bahagaze no kunoza inzira bahisemo.
Icyakora, kugira impano ni intangiriro gusa; kuyibyaza umusaruro bisaba no
kuyongerera ubumenyi, kuyitaho no kumenya uko ihuzwa n’amahirwe ari mu ruganda
rw’umuziki.
Abanyempano 11 banyuranye umucyo imbere y’Akanama
Nkemurampaka, bakomeza mu kindi cyiciro cya ArtRwanda-Ubuhanzi mu banyamuziki
