Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Gasabo bahize guhindura aka Karere igicumbi cy’ubukungu

Amakuru ku Rwanda - 18/08/2025 6:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Gasabo bahize guhindura aka Karere igicumbi cy’ubukungu

Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, yahize kugira uruhare mu kugera ku ntego yo guhindura aka Karere igicumbi cy'ubukungu, nk’umusaruro witezwe kuva mu mikoranire myiza n’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere [JADF], Urugaga rw’Abikorera [PSF], n’abakozi bo mu nzego bwite za leta.

Ibi bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’iyi Komisiyo yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo kuwa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025. Uyu mwiherero wayobowe n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Bayasese Bernard na Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu, Munyakazi Sadate; wibanze ku ngingo zirimo imikorere n’imikoranire imbere mu muryango n’abandi bafatanyabikorwa, ibipimo ku mibereho y’ingo mu Karere na Manifesto y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Bayasese Bernard; mu ijambo rye yibukije ko kugira imikorere n’imikoranire myiza hagati y’inzego zihurira ku nshingano y’ubukungu, ari yo nkingi y’ibanze mu kugera ku ntego ihuriweho yo guhindura Akarere ka Gasabo igicumbi cy'ubukungu.

Yagize ati “Inzego zatowe zidakora neza by’umwihariko ku rwego rw’umudugudu zikwiriye kwitabwaho by'umwihariko, ndetse hakongerwa imbaraga mu isuzuma ku ishyirwamubikorwa rya za gahunda n’inshingano ku bikorwa bigomba gukorwa.”

Ibi avuga biri mu bizafasha no “kumenya ibyo Umuryango FPR Inkotanyi wemereye abaturage” kugira ngo bisohozwe kandi bigere ku ntego yahizwe.

Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubukungu y'Umuryango FPR Inkotanyi, Munyakazi Sadate yashimangiye ko abanyamuryango bose bafite uruhare mu guhigura imihigo yahizwe. Yagize ati “Gufata imyanzuro ihindura no kugira ubufatanye” nka bumwe mu buryo buza imbere y’ubundi mu kugera kuri icyo cyerekezo.

Indi ngingo yakomojweho, ni iyerekeye kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Muhazi gikora ku Karere ka Gasabo, hashakwa abashoramari bahashyira ibikorwa bityo bikazamura ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.

Imbere y’inzego zari zatumiwe zirimo abahagarariye JADF, PSF n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge 15 igize Akarere ka Gasabo, iyi Komisiyo yanzuye ko mu rwego rwo kuzamura ibipimo bishingiye ku iterambere ry’ubukungu, hagomba kubaho gushishikariza ibigo by’imari kugeza ibikorwa byabo mu mirenge iri mu nkengero z’Umujyi cyane cyane mu Mirenge ya Rutunga na Gikomero.

Umwiherero wanzuye gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe no kuba abayobozi bagomba kuba bandebereho bakora neza ibyo batumwe n’ababagiriye icyizere. Wanzuye ko kandi amahirwe aboneka mu Mujyi wa Kigali agomba kubyazwa umusaruro mu kugera ku ntego Umuryango wihaye.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo Bayasese Bernard

Munyakazi Sadate yashimangiye ko abanyamuryango bose bafite uruhare mu guhigura imihigo yahizwe

Akarere ka Gasabo gasanzwe ari icyitegererezo mu bikorwa remezo n'ibindi bigaragaza ubukungu bw'u Rwanda 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...