Ibi bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’iyi
Komisiyo yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo kuwa Gatandatu tariki 16
Kanama 2025.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Bayasese
Bernard; mu ijambo rye yibukije ko kugira imikorere n’imikoranire myiza hagati
y’inzego zihurira ku nshingano y’ubukungu, ari yo nkingi y’ibanze mu kugera ku
ntego ihuriweho yo guhindura Akarere ka Gasabo igicumbi
cy'ubukungu.
Yagize
ati “Inzego zatowe zidakora neza by’umwihariko ku rwego
rw’umudugudu zikwiriye kwitabwaho by'umwihariko, ndetse hakongerwa imbaraga mu
isuzuma ku ishyirwamubikorwa rya za gahunda n’inshingano ku bikorwa bigomba
gukorwa.”
Ibi avuga biri mu bizafasha no “kumenya ibyo Umuryango FPR
Inkotanyi wemereye abaturage” kugira ngo bisohozwe kandi bigere ku ntego
yahizwe.
Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubukungu y'Umuryango FPR Inkotanyi,
Munyakazi Sadate yashimangiye ko abanyamuryango bose bafite uruhare mu guhigura imihigo yahizwe. Yagize ati “Gufata imyanzuro ihindura no kugira
ubufatanye” nka bumwe mu buryo buza imbere y’ubundi mu kugera kuri icyo
cyerekezo.
Indi
ngingo yakomojweho, ni iyerekeye kubyaza umusaruro Ikiyaga
cya Muhazi gikora
ku Karere ka Gasabo, hashakwa abashoramari bahashyira ibikorwa
bityo bikazamura ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.
Imbere y’inzego zari zatumiwe zirimo abahagarariye JADF, PSF
n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge 15 igize Akarere ka Gasabo, iyi
Komisiyo yanzuye ko mu rwego rwo kuzamura ibipimo bishingiye ku iterambere
ry’ubukungu, hagomba kubaho gushishikariza ibigo by’imari kugeza ibikorwa byabo
mu mirenge iri mu nkengero z’Umujyi cyane cyane mu Mirenge ya Rutunga na
Gikomero.
Umwiherero wanzuye gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe no
kuba abayobozi bagomba kuba bandebereho bakora neza ibyo batumwe n’ababagiriye
icyizere. Wanzuye ko kandi amahirwe aboneka mu Mujyi wa Kigali agomba kubyazwa
umusaruro mu kugera ku ntego Umuryango wihaye.
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo Bayasese Bernard
Munyakazi Sadate yashimangiye ko abanyamuryango bose bafite uruhare mu guhigura imihigo yahizwe
Akarere ka Gasabo gasanzwe ari icyitegererezo mu bikorwa remezo n'ibindi bigaragaza ubukungu bw'u Rwanda