Kwimakaza umuco nyarwanda, biri mu myanzuro yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu Nama Nkuru ya 17 y’uyu muryango, yobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Chairman wa FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze na FPR Inkotanyi ku wa Gatatu taruki ya 07 Mutarama 2026, rivuga ko iyi Nama Nkuru ya 17 ya FPR Inkotanyi yari igamije kurebera hamwe aho Umuryango ugeze, uko witwara mu bihe bihari n’uko wakomeza kwivugurura ugendanye n’iterambere ry’igihugu n’isi muri rusange.
Mu ijambo rya Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame, yabwiye Abanyamuryango ko Umuryango uhora wisuzuma aho bibaye ngombwa ukivugurura. Yasabye ko buri Munyamuryango yajya ahora yisuzuma mu mikorere ye, abihuza n’aho igihugu kigeze haba mu Gihugu no ku Isi hose kugira ngo anoze inshingano ze.
Perezida Kagame yibukije ko muri FPR Inkotanyi, umuntu aba akwiriye gutekereza ku nshingano ze ku giti cye, mu bwisanzure, ariko azirikana gukorera hamwe n’abandi.
Yibukije kandi ko abantu bakuru bagomba kwitwara neza kugira ngo babere icyitegererezo urubyiruko. Yashimangiye ko abayobozi mu nzego zose bagomba guhora batekereza ku nshingano bafite zo guteza imbere imibereho y’abaturage haba serivisi bakwiye ku gihe.
Nyakubahwa Chairman yibukije ko nk’Abanyarwanda "tugomba gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda, twibanda cyane cyane ku kunoza imikoresheze y’ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse tunimakaza n’ibindi byiza biri mu muco wacu".
Nyakubahwa Chairman akaba na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yasabye urubyiruko kwimakaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu bashishikarira gufatanya n’abandi gukemura ibibazo bihari. Yabasabye kandi kwirinda ingeso mbi z’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’izindi zagira ingaruka ku buzima bwabo.
Muri iyi nama, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagejejweho ibiganiro byagarukaga ku kubaka umusingi uhamye w’igihugu no ku mwanya w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, babona umwanya wo kungurana ibitekerezo no gutekereza ku cyerekezo cy’ejo hazaza.
Iyi Nama yafatiwemo imyanzuro igamije gukomeza kuvugurura imiterere n’imikorere by’inzego z’Umuryango kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro, hatitawe ku bihe bihinduka ariko hagakomeza gusigasirwa amahame n’indangagaciro FPR Inkotanyi ishingiyeho. Hanemejwe kongera kunoza imitangire ya serivisi no kwegera abaturage mu gukemura ibibazo byabo ku gihe.
Bemeje ishyirwaho ry’urwego rw’Inararibonye rw’Umuryango FPR Inkotanyi, bemeza ivugururwa ry’ingingo z’amategeko y’Umuryango FPR Inkotanyi agena: Imiterere ya Komite Nyobozi yo ku rwego rw’igihugu hongerwamo Visi Perezida wa kabiri n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije; ndetse n'Inshingano, imiterere n’imikorere by’urwego rw’Inararibonye rw’Umuryango FPR Inkotanyi.
Batoye ku bwumvikane busesuye Abayobozi bashya muri Komite Nyobozi yo ku rwego rw’igihugu hashingiwe ku mavugurura yakozwe ku ngingo z’amategeko, ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere, Visi Perezida wa Kabiri, Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije ari bo:
Hon. Uwimana Consolée yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere; Hon. Kayisire Marie Solange atorerwa kuba Visi Perezida wa Kabiri; Amb. Bazivamo Christophe atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru; Bwana Gasana Karasanyi Stephen atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kandi kwimakaza umuco nyarwanda by’umwihariko kunoza imivugire, imyandikire, n’imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Biyemeje kunoza ubukangurambaga mu Muryango FPR Inkotanyi hashingiwe ku mahame n’indangagaciro byubaka ireme ry’Abanyamuryango bose bifasha igihugu gukemura ibibazo bijyanye n’aho kigeze, haba mu Gihugu cyangwa ku Isi.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje guhwitura abakuru kugira ngo babere urugero rwiza abato, no kuzirikana ibyo urubyiruko rukeneye mu rugendo rw’iterambere.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kwimakaza Umuco Nyarwanda by'umwihariko kunoza imivugire, imyandikire n’imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda
