Abanyamideri banini barengeje ibiro 100 berekanye imideri bahamya ko bashoboye kandi baberwa-AMAFOTO

Umuco - 13/12/2015 12:56 AM
Share:
Abanyamideri banini barengeje ibiro 100 berekanye imideri bahamya ko bashoboye kandi baberwa-AMAFOTO

Ni ku nshuro ya 3 mu Rwanda hategurwa igikorwa cyo kwerekana imideri ku bantu banini bafite ibiro birenga 100. Kuri iyi nshuro,iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 12 Ukuboza 2015 kibera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Makuza Peace Plazza.

N’ubwo kititabiriwe cyane, abanyamideri banini bagera ku 8 bitabiriye “Rwanda Plus Size Fashion Show” bashimishije abari aho mu kwiyerekana kwabo. Aba banyamideri bahinduranyishe imyambarire ndetse n’ingendo, bagaragaza ko nabo bashoboye kandi ko kwambara ukuberwa atari iby’abantu bananutse gusa.

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Plus size Fashion

Abantu banini nabo bashobora kwambara neza kandi bakaberwa

Bamwe mu banyamideri banini bitabiriye iki gikorwa “Rwanda Plus Size Fashion Show” cyateguwe na Irebe Model Agency hari: Cyntea Iragena, Musanabera Masinzo Alice, Mukarugomwa Shadia, Beda Gradie, Uwiringiyimana Jeannette, Nyiramwiza Assia, Uwizeye Vivine na Keza Marlene.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Uwizeye Vivine umwe mu banyamideri banini uvuga ko afite ibiro 180, yasabye abantu banini by’umwihariko ab’igitsinagore kutisuzugura ahubwo bakumva ko nabo bashoboye, bafite imbaraga zo kwerekana imideri kandi bakanabyerekana. Yagize ati:

Abantu banini nabo barabashije barashoboye kandi gukora Modeling ni akazi nk’akandi, so dufite imbaraga zo kubikora rero tukanabyereka, nta kuntu abantu banini bazaheranwa no kutambara ngo bumve ko bataseruka ngo bajye mu bandi.

Rwanda Plus size Fashion

Uwizeye Vivine uvuga ko afite ibiro 180 kandi akaba ashimishwa n'ingano ye

Yakomeje avuga ko igihe byababayeho bakisanga ari abantu banini, ngo bakwiye kubyakira bakigirira icyizere, bagakunda Modeling no gukora siporo kuko bizabafasha no kurwanya uwo mubyihuho bakaba banabasha kwirinda indwara zitandukanye kuko kwerekana imideri ari akazi nk’akandi, gashobora kujya kabinjiriza igihe bahisemo kuba abanyamideri b’umwuga. 

Reba hano uko byari bimeze mu mafoto

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Leaders Fellowship

Modeling

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Leaders Fellowship

Modeling

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Plus size FashionRwanda Plus size FashionRwanda Plus size FashionRwanda Plus size FashionRwanda Plus size Fashion

Rwanda Leaders Fellowship

Modeling

Modeling

Modeling

Rwanda Plus size FashionRwanda Plus size Fashion

Rwanda Plus size FashionRwanda Plus size FashionRwanda Plus size Fashion

Rwanda Plus size Fashion

Amafoto: Jean Luc Habimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...