Abanyamategeko bo mu kigo cya Sher Tremonte cyo muri New York, batanze inyandiko mu rukiko ku wa Mbere basaba guhagarika guhagararira Combs mu rubanza aregamo ikigo cya Nexstar Media, umunyamategeko Ariel Mitchell ndetse n’umukiliya we Courtney Burgess.
Iyi dosiye yatanzwe mu gihe Combs akomeje igihano cy’igifungo cy’amezi 50 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagamijwe uburaya.
Abanyamategeko bavuze ko Combs ari mu myenda myinshi y’amafaranga y’akazi, basobanura ko ubwishyu bwa nyuma yakoze bwari bujyanye n’amafaranga n’ibindi byakoreshejwe mu rubanza byari byatanzwe mu mpera za 2025.
Ikigo Sher Tremonte kandi cyavuze ko gukomeza kumuburanira byari bimaze kuba “bigoye mu buryo budasanzwe” kubera kutagira ubufatanye kwa Combs. Abanyamategeko bavuze ko mu gihe kirenga amezi ane atigeze aboneka ku gihe kugira ngo bagirane ibiganiro byimbitse kandi bitaziguye ku bijyanye n’imanza ze.
Gusa Combs we yavuze ko gutandukana n’abo banyamategeko ari icyemezo yafashe kubera ko atemera amafaranga bamwishyuzaga. Ati: “Nafashe icyemezo cyo guhindura abanyamategeko kuko ntazemera ko hagira umuntu unyungukiraho mu kunyishyuza amafaranga arenze.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo ari ikibazo cy’ubucuruzi gusa, ndetse ko ibyo kuvuga ko atishyuye amafaranga ari kimwe mu bigize impaka afitanye n’ikigo ku mafaranga avuga ko atigeze yemeraho.
Michael Tremonte, umwe mu bafatanyabikorwa ba Sher Tremonte, yabwiye Rolling Stone ko ikigo cye cyari cyarahagarariye Combs mu buryo bwiza, nubwo bitari byoroshye.
Yagize ati: “Nk’uko twabivuze mu nyandiko twatanze mu rukiko, turahagarika kumugaragaro kubera ko atishyuye kandi akaba atagifite ubufatanye bwiza natwe. Kandi kuvuga ko twamwishyuzaga amafaranga menshi, ibyo ni ibinyoma.”
Sher Tremonte kandi ihagararira Combs mu zindi manza nyinshi z’imbonezamubano zijyanye n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Kugeza ubu ntiharamenyekana niba iki kigo kizareka no kumuhagararira muri izo manza.
Umuvugizi wa Combs, Juda Engelmayer, yavuze ko umunyamategeko Jonathan Davis yamaze gutangira kumuhagararira we n’ibigo bye mu zindi manza z’imbonezamubano, kandi ko nta kibazo cy’imikoranire bafitanye.
Combs w’imyaka 56 ari gukorera igihano muri Fort Dix, gereza ya Leta ya Amerika iri muri New Jersey. Biteganyijwe ko azarangiza igihano cye muri Gashyantare 2028, nk’uko amakuru ya Bureau of Prisons abigaragaza.

Abanyamategeko ba Sean ‘Diddy’ Combs bamuvuyeho nyuma y'uko amaze amezi menshi atabishyura
