Abanyamakuru babiri ba Siporo, Claude Hit na Ida Adelaide bagiye gukora ubukwe

Imyidagaduro - 03/07/2026 5:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Abanyamakuru babiri ba Siporo, Claude Hit na Ida Adelaide bagiye gukora ubukwe

Abanyamakuru ba siporo Claude Hitimana na Ishimwe Adelaide Ida bari mu myiteguro y'ubukwe bwabo, aho biteganyijwe ko bazasezerana muri uyu mwaka bagatangira ubuzima bushya nk'umugabo n'umugore.

Aba bombi babitangaje kuri uyu wa Gatanu binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho bashyize hanze amatariki y'ubukwe bwabo. Batangaje ko buzaba tariki ya 25 Nzeri 2026.

Claude Hitimana na Ishimwe Adelaide Ida bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko bari bamaze igihe bakundana. Aba bombi bakoranaga mu kiganiro cy’Urukiko rwa Siporo kuri Radio & TV 10 kugeza ubwo Ida yahasezeraga ku wa Mbere w’iki Cyumweru.

Byari nyuma y’imyaka ine ahakora dore ko ari naho yatangiriye umwuga w’itangazamakuru.

Hitimana Claude yamenyekanye cyane akorera Radio Salus, nyuma anyura ku bindi bitangazamakuru birimo Contact FM, Flash FM, Royal FM na Radio 10 yagiyeho muri 2022 none ubu akaba ari n’Umuyobozi wayo.

Claude Hitimana na Ishimwe Adelaide Ida bashyize hanze amatariki y'ubukwe bwabo 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...