Tariki ya 9 Gicuransi 2015 mu muhango wo kwemeza sitati no gutora abayobozi bashya bazayobora CMF ihuriro ry’Abanyamakuru b’abakristo(Christian Media Forum),bamwe mu bitabiriye iyo nama mu bwisanzure bwa buri wese, babanje kunenga amarushanwa amwe n’amwe adafite umumaro kandi abayategura bakabikora mu izina ry’abamamaza ubutumwa bwiza.
Muri izo mpaka ku bantu bategura ibihembo bidafitiye akamaro ba nyiri kubihabwa kandi bigakorwa mu kiswe akajagari aho bamwe bifuzaga ko CMF amarushanwa nkayo yajya abanza kugenzurwa na CMF, nubwo nta mwanzuro ufatika wemejwe, hari bamwe bavuze ko nta muntu ukwiye gukumira undi igihe cyose ashaka gutanga igihembo.
Bamwe mu banyamakuru bari muri iyo nama
Nzabakira Floribert(Flory) umuyobozi wa Radio Authentic, yavuze ko ibijyanye n’imyidagaduro nta muntu wabuza undi gutanga ibihembo. Ati “Nonese twaba turi iki,tugiye se gusimbura Minisiteri y’umuco na siporo?.
Ndabarasa John ni umwe mu bavuga ko abatanga ibihembo bajya babinyuza/babimenyesha CMF kandi bigaca mu mucyo
Kubera bamwe bari ahobatanyuzwe n'ibya Flory kuko bo bavuga ko umuntu utegura igihembo k'urwego rw'igihugu akwiye kuba azwi kandi ibyo ategura bigakorwa mu mucyo,iki kibazo uwari ayoboye inama yasabye ko bakivaho bakava mu mpaka kuko ngo hari byinshi byo kuganiraho, bakaba baje kukivaho hadafahwe umwanzuro.
Arnaud Ntamvutsa hamwe na bamwe mu bo bafatanyaga kuyobora CMF
Ku bijyanye na bamwe mu banyamakuru bashobora kwanduza izina rya bagenzi babo,abanyamakuru bagize CMF biyemeje ihuriro rihuza abakristo b’abanyamakuru bagamije guhugurana,guhanana no kugenzura ko amahame ya Gikristo n’ay’umwuga w’itangazamakuru yubahirizwa.
Abanyamakuru 24 bitabiriye iyo nama rusange, basabye Julius Ndayisaba waje mu izina ry'umuyobozi mukuru wa RMC(Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura) ko bazajya bazirikana n’abakora mu by’iyobokamana mu gihe cy’amahugurwa yongerera ubushobozi abanyamakuru,mu itangwa ry’ibihembo no mu kwakira ibirego bitangwa n’abanyamatorero kuko kenshi bashobora kubeshya RMC mu gihe badashobora kubeshya abakora Gospel kuko baba baziranye cyane.
Julius Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC, yemeye gukora ubuvugizi bw’ibyo yasabwe n’abanyamakuru ba CMF ndetse abashimira cyane kuba barishyize hamwe anabibira ibanga rya byinshi byiza bazungukira mu gukorera mu bumwe. Yabasabye kandi ko bajya bikemurira ibibazo mbere y’uko bigezwa muri RMC.
(Iburyo)Julius Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC ari hamwe na Arnaud Ntamvutsa watorewe kuyobora CMF
Haje gukurikiraho amatora y'abazayobora CMF mu myaka ine
Arnaud Ntamvutsa watorewe kuba umuyobozi w’ihuriro CMF mu gihe cy’imyaka ine (4), yabwiye inyarwanda.com ko yiteguye gukorana imbaraga ze zose mu kubaka umurimo w’Imana.
Arnaud Ntamvutsa watorewe kuyobora CMF ndetse akaba ari nawe wari ku buyobozi bw'inzibacyuho
Kimwe mu bintu bibabaje cyane Arnaud bityo akaba aricyo agiye guheraho arwanya, ngo ni ukudahuza kw’abanyamakuru ba Gospel bagakora ariko nta bumwe bafitanye. Pastor Didier Habimana nawe wari muri iyi nama yasabye bagenzi be ko Imana bayishyira imbere y’ibindi byose barimo baharanira.
Abayobozi bagiye gufatanya na Arnaud Ntamvutsa mu kuyobora CMF mu gihe cy’imyaka ine, umwungirije ni Noel Ndikumana, umunyamabanga akaba ari Neema Marie Jeanne, abajyanama 3 ni Ange Daniel,Steven Karasira na Flory. Abandi batowe ni Umulisa Anick,Justin Belis,Emma Umurerwa,Turikumwe Festus,Rene Hubert,Nelson Mucyo na Clement Bagemahe.
Amwe mu mafoto y'iyo nama yahuje abanyamakuru b'abakristo bibumbiye muri CMF
Uyu ni Rene Hubert
Clement Bagemahe
Nelson Mucyo
Kwizera na Munyantore
Noel Nkundimana watorewe kuba Visi Perezida wa CMF
Karasira Steven nawe yahawe inshingano muri CMFGilbert na Justin Belis
Imanishimwe Dieudonne
By Gideon N M
Photo: Byishimo Espoir