Abanyamahanga si bo baremewe guhabwa amafaranga menshi gusa - Muhadjiri ku bakinnyi b'Abanyarwanda

Imikino - 19/06/2026 10:08 AM
Share:
Abanyamahanga si bo baremewe guhabwa amafaranga menshi gusa - Muhadjiri ku bakinnyi b'Abanyarwanda

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo amakipe yo mu Rwanda atangire guha agaciro gakwiye abakinnyi b’Abanyarwanda, cyane cyane mu bijyanye n’imishahara ndetse n’amafaranga agurwa cyangwa asinyishwa.

Muhadjiri yabigarutseho nyuma yo gufasha ikipe ya Bresil gutsinda Spark Victory ibitego 2-0 mu irushanwa rya Esperance Football Tournament 2026 riri kubera kuri Tapis Rouge.

Uyu mukinnyi usanzwe akinira Nairobi United yavuze ko igihe kigeze ngo amakipe arebere agaciro k’umukinnyi ku musaruro atanga aho kugashingira ku kuba ari umunyamahanga cyangwa umunyarwanda.

Ati: "Mu gihe umukinnyi agusabye amafaranga menshi ni uko aba afite umusaruro mwiza kurusha n’aba bandi uyahereza. Abakinnyi b’Abanyarwanda bakwiye guhabwa agaciro kuko niba agukiniye shampiyona yose ari na we wagenderagaho, ntekereza ko yakagombye guhabwa ibyo agusabye niba koko umukeneye."

Muhadjiri yavuze kandi ko hari igihe amakipe atanga amafaranga menshi ku bakinnyi b’abanyamahanga nyamara bamwe muri bo badatanga umusaruro uruta uw’abakinnyi b’Abanyarwanda.

Ati: "Ntabwo abanyamahanga ari bo baremewe guhabwa amafaranga menshi. Niba Ruboneka akina imikino yose kandi warazanye umunyamahanga ukamwicaza cyangwa ntatange umusaruro, ugomba guha agaciro uwo wakoze. Iyo umukinnyi yakoze, agomba guhembwa ibijyanye n’umusaruro we."

Muhadjiri asanga igihe kigeze kugira ngo amakipe yo mu Rwanda ashyire imbere ubushobozi n’umusaruro by’abakinnyi aho kurebera ku mazina cyangwa ibihugu bakomokamo, bityo abakinnyi b’Abanyarwanda bakabona agaciro bakwiye.

Hakizimana Muhadjiri uri gukina imikino ya Esperance Football Tournament, yatangaje ko amakipe yo mu Rwanda akwiye guha agaciro kari hejuru abakinnyi bo mu Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...