Abanyamahanga bahawe ikaze! Irushanwa rya ‘20Km de Bugesera’ ryagarutse ku nshuro ya Karindwi

Imikino - 23/05/2025 9:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyamahanga bahawe ikaze! Irushanwa rya ‘20Km de Bugesera’ ryagarutse ku nshuro ya Karindwi

Irushanwa ngarukamwaka rya rya “20KM de Bugesera” rigiye kuba ku nshuro ya 7, aho uyu mwaka abanyamahanga bongeye guhabwa ikaze mu buryo bwo gukomeza kuryagura.

Ni irushanwa kuri iyi nshuro rizaba tariki ya 29 Kamena 2025, rigatangirira ndetse rikanasorezwa muri Stade y’Akarere ka Bugesera.

“20Km de Bugesera” ni irushanwa riba rigizwe no gusiganwa ibilometero 20 ku maguru ku bakuru bafite hejuru y’imyaka 20, hakabamo n’ibindi byiciro birimo gusiganwa ku magare ya matabaro ibilometero 40, n’abafite ubumuga bakora ibilometero bine, iry’abakiri bato basiganwa ibilometero umunani n’iry’abishimisha rikorwa ku ntera y’ibilometero bitanu.

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iri rushanwa ari kimwe mu bikorwa bikomeye bibera muri aka Karere buri mwaka.
Ati “Ni isiganwa ritangirwamo ubutumwa ariko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hagatangirwamo ibihembo, rikagaragaza kandi impano. Ni isiganwa abantu benshi bamaze kumenyera kuko rigiye kuba ku nshuro ya karindwi.”


Abakinnyi barimo n'abafite ubumuga, bahabwa umwanya muri iri rushanwa bakerekana icyo bashoboye mu buryo bwo guhiganwa

Yongeye ko iri rushanwa rikomeje kuzamura urwego mu byiciro bitandukanye birimo uko ritegurwa, abaryitabira, abarireba n’ibihembo bitangwa. Ati “Irushanwa rirakura kandi turifuza ko rikomeza gukura kurushaho. Inzira tugenda tuzinoza, imihanda tutakoreshaga ubu turazikoresha kuko hafi ya yose yo muri Nyamata irimo kaburimbo.”

Rwabuhihi Innocent ushinzwe ibijyanye na tekinike mu irushanwa ry’uyu mwaka, yavuze ko bitandukanye no mu yindi myaka, kuri iyi nshuro amasiganwa yo ku maguru azatangirira ndetse agasorezwa muri Stade y’Akarere ka Bugesera. Ni ko bizagenda kandi ku cyiciro cy’amagare.

Rwabuhihi yongeyeho ko irushanwa rifunguye no ku banyamahanga, ntawe uhejwe mu kwitabira.

Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2023, ryari ryitabiriwe n’abasaga 1500 mu byiciro bitandukanye.

Biteganyijwe ko uyu mwaka rizitabirwa n’abakinnyi barimo abasanzwe mu makipe y’imikino ngororamubiri mu Rwanda, mu cyiciro cyo gusiganwa ibilometero 20 ku maguru mu bagabo n’abagore.

Teganyijwe ko kandi ubwo gahunda yo kwiyandikisha izaba ifungurwa, buri muntu we ahawe ikaze ndetse no kugera ku banyamahanga bashaka kwitabira iri rushanwa riba ririmo n’ibindi bikorwa.

20Km de Bugesera iba irimo n’imurika bikorwa ry’abikorera bo mu karere ka Bugesera


Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iri rushanwa rikomeza gukura, by'umwihariko uyu mwaka rikazabera mu Mujyi wa Nyamata kubera imihanda yaho yose yamaze gushyirwamo kaburimbo


Rwabuhihi Innocent ushinzwe ibijyanye na tekinike mu irushanwa, yavuze ko umwe mu mwihariko w'uyu mwaka ari uko irushanwa rizatangirira ndetse rikanasorezwa muri Stade ya Bugesera


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...