Abanyabigwi mu mupira w’amaguru Jay-Jay Okocha na Didier Domi bageze mu Rwanda

Imikino - 07/07/2025 6:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Abanyabigwi mu mupira w’amaguru Jay-Jay Okocha na Didier Domi bageze mu Rwanda

Abakinnyi b’abanyabigwi ku rwego mpuzamahanga, Jay-Jay Okocha ukomoka muri Nigeria na Didier Domi w’Umufaransa, bageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru mu rugendo rw’ubukerarugendo no kumenyekanisha igihugu, rubaye ku bufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Paris Saint-Germain.

Jay-Jay Okocha w’imyaka 51 yamenyekanye cyane hagati ya 1998 na 2002 ubwo yakiniraga PSG, aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 84. Didier Domi, wahoze akina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yanyuze muri PSG mu bihe bibiri, kuva mu 1996 kugeza mu 1998, ndetse n’indi nshuro hagati ya 2001 na 2004.

Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru, aho Okocha yahasesekaye ahagana saa 21:20 yambaye imyambaro yanditseho PSG, ahita ahura na Domi wari ugeze mu gihugu mbere ye.

Aba bombi bari mu Rwanda kugeza tariki ya 11 Nyakanga, biteganyijwe ko bazasura ibice bitandukanye by’igihugu birimo Pariki y’Ibirunga, ingoro ndangamuco zigaragaza amateka n’umuco w’u Rwanda, ndetse n’ibindi byiza nyaburanga bifasha gusobanukirwa n’isura y’iki gihugu cy’imisozi igihumbi.

Uruzinduko rwabo rugize igice cy’ubufatanye bwatangijwe mu 2019 hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) na Paris Saint-Germain, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no gukurura ishoramari.

Binanyuze muri ubu bufatanye, PSG yamamaza u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura, gukora ubucuruzi n’ishoramari, binyuze mu kwerekana "Visit Rwanda" ku myenda y’imyitozo no ku byapa byo ku kibuga Parc des Princes.

Ibi bituma abareba umupira ku isi hose babona ubutumwa bubahamagarira gusura u Rwanda no kurumenya kurushaho. Gusa mu gikombe cy’Isi cy’amakipe, iyi kipe yambara Visit Rwanda no mu kibuga.

Amasezerano y’ubu bufatanye aherutse kongerwa kugeza mu 2028, bitewe n’umusaruro umaze kugaragara. Uretse gusura u Rwanda, abakinnyi n’abanyamuryango ba PSG bagira uruhare mu kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda mu by’ubugeni, umuco, siporo, ubukerarugendo ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa imbere mu gihugu.

 

Jay Jay Okocha ari mu Rwanda 

Didier Domi ari mu Rwanda 

Jay Jay Okocha na Didier Domi bageze mu Rwanda aho bazamara iminsi itatu

Okocha ni umwe mui Banyafurika bakinnye ku gasongero ka ruhago 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...