Ni
igikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Fédération Sport Scolaire na FERWAFA,
gifite intego yo gusangiza abana bato ubunararibonye, kubahugura no
kubashishikariza kurushaho gukunda umupira w’amaguru no kuwigiramo
indangagaciro nziza.
Abato
batoranyijwe ntibahuguriwe kongera ubumenyi mu kibuga gusa, ahubwo bari no
kubaka inzozi zabo. Muri iyi gahunda bahuye n’abanyabigwi babaha inama, babasangiza
urugendo rwabo mu mupira, bigaragaza ko ejo hazaza h’umupira w’u Rwanda hafite
icyerekezo kigaragara.
Eric
Murangwa Eugene, wahoze ari umuzamu w’Amavubi na Rayon Sports akaba na Perezida
wa FAPA, yabwiye aba bakinnyi b’ejo hazaza ko impano yo gukina umupira
idahagije ahubwo bagomba no kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no gukorera
hamwe.
Ati: “Impano yonyine ntihagije. Kugira ngo ube intwari nyayo mu mupira bisaba
imyitwarire myiza, gukorera hamwe, umurava no gukora cyane. Ibyo ni byo
bizabageza kure.”
Dr.
Mussa Hakizimana, wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, Rayon Sports na Kiyovu
Sports ndetse akaba yarigeze kuba umuganga w’Ikipe y’Igihugu, yasabye abo bana kutitandukanya n’uburezi ndetse no kwita ku
buzima bwabo.
Yagize
ati: “Birashoboka ko muba abahanga mu kibuga no mu buzima busanzwe. Imyitwarire
myiza, kurya neza no kuruhuka ni ingenzi mu kubaka impano yanyu.”
Ibi biganiro byerekanye ko intsinzi mu mupira idashingiye gusa ku bushobozi bwo gukina, ahubwo ishingira ku ndangagaciro, imico myiza no kwihangana. Abato bahawe ubutumwa bwo kumenya guhuza impano n’uburere, kugira ngo bazabe abakinnyi bazima ku kibuga no hanze yacyo.