Impaka zatangiye nyuma y'uko Tyla atangaje gahunda y'uruzinduko rwe rwa APOP World Tour, ruzamugeza mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y'u Burayi, Amerika y'Amajyaruguru, Nigeria na Afurika y'Epfo, aho ruzasorezwa i Cape Town ku wa 4 Mutarama 2027 n’i Johannesburg ku wa 9 Mutarama 2027.
Icyakora, igitaramo cye cyo muri Lagos ni cyo cyakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko bidakwiye kwakira umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo mu gihe hakomeje kuvugwa ibikorwa bya xenophobia byibasira Abanya-Nigeria baba muri icyo gihugu, akaba ntacyo yabikozeho.
Icyo bashinja Tyla
Abamunenga bavuga ko ikibazo atari igihugu akomokamo gusa, ahubwo ko Tyla atigeze agaragaza ijwi rye yamagana ibitero byibasira Abanya-Nigeria cyangwa ngo yihanganishe imiryango y'ababa barahohotewe.
Bavuga ko nk'umuhanzi ukunzwe ku rwego mpuzamahanga, yari akwiye kugira icyo avuga ku bibazo bikomeje kuvugwa hagati y'ibihugu byombi.
Ibi byatumye bamwe batangiza ubukangurambaga bwo gusaba ko Abanya-Nigeria bazanga kugura amatike y'icyo gitaramo, mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye uko bagenzi babo bafatwa muri Afurika y'Epfo.
Ibyamamare byo muri Nigeria byinjiye muri izi mpaka ku bwinshi
Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Punch, mu bantu bazamuye iyi nkundura harimo umwanditsi akaba n'umujyanama mu bijyanye n'imibanire Solomon Buchi, umunyamakuru akaba na MC Do2dtun, ndetse n'umukinnyi wa filime Mama Pee, wasobanuye Afurika y'Epfo nk'igihugu gihiga abanyamahanga.
Undi mukinnyi wa filime, Isa Bako, na we yateje impaka ubwo yasabaga abafana "guhagarika" icyo gitaramo, amagambo bamwe basobanuye nk'ashobora gushishikariza ibikorwa by'urugomo.
Hari n'abasabye ko Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri Nigeria (Nigeria Immigration Service) rwakwanga guha Tyla n'itsinda rye visa, bavuga ko byaba ari ugusubiza Afurika y'Epfo iherutse kwima visa umuririmbyi wo muri Nigeria Ayra Starr, nubwo impamvu z'icyo cyemezo zakomeje kugibwaho impaka.
Icyakora, si bose ariko bemeranya n'iki gitekerezo. Umunyapolitiki n'umunyamakuru Omoyele Sowore yavuze ko atari byo guhana umuhanzi kubera ibikorwa bikekwa gukorwa n'abaturage cyangwa ubutegetsi bw'igihugu akomokamo.
Yavuze ko umuziki ugomba gutandukanywa na politiki, kandi ko Tyla adakwiye kubazwa ibyaha adafitemo uruhare. No ku rubuga rwa X, bamwe mu Banya-Nigeria bagaragaje ko gukunda Tyla bidafite aho bihuriye no gushyigikira xenophobia.
Hari abavuze ko niba ikibazo ari politiki n'umutekano, gikwiye gukemurwa n'inzego za dipolomasi aho kugishyira ku bahanzi.
Urupfu rw'Umunya-Nigeria rwakongeje ikibazo
Izi mpaka zije mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru y'urupfu rw'Umuryango-Nigeria witwa Chika Ibe, bivugwa ko yapfiriye muri Cape Town nyuma y'ibyabaye birimo uruhare rw’inzego z'umutekano, ibintu byongeye gukaza umwuka hagati y'abaturage b'ibihugu byombi ku mbuga nkoranyambaga.
Mu myaka yashize kandi, Afurika y'Epfo yakunze kuvugwamo ibikorwa bya xenophobia byibasira abanyamahanga, cyane cyane Abanya-Nigeria n'abava mu bindi bihugu bya Afurika, ibintu byagiye bituma habaho umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi.
Nubwo igitutu gikomeje kwiyongera, Tyla kugeza ubu ntaragira icyo atangaza ku busabe bwo guhagarika igitaramo cyangwa ku birego by'uko yacecetse ku bibazo bya xenophobia.
Abategura APOP World Tour na bo ntibaratangaza impinduka kuri gahunda y'igitaramo cyo ku wa 22 Ukuboza 2026, bivuze ko kugeza ubu igitaramo kigihari nk'uko byari biteganyijwe, nubwo impaka zigikomeje ku mbuga nkoranyambaga.
