Emily Matejovitz wo muri Leta ya Michigan yitabye Imana mu Ukuboza 2024 afite imyaka 16. Mbere y'urupfu rwe yari yaratangaje ko yifuza kuzatanga ingingo z'umubiri we kugira ngo zifashe abandi bantu mu gihe yaba atakiriho.
Nyuma y'urupfu rwe, umutima, impyiko n'umwijima bye byahawe abarwayi bari babikeneye byihutirwa izo ngingo kugira ngo bakomeze kubaho. Icyo cyemezo cyahinduye ubuzima bw'abantu batatu bari bari mubyago byo gupfa.
Ku wa 4 Kamena 2026, umunsi Emily yagombaga kurangizaho amashuri muri Reeths-Puffer High School, umuryango we wahisemo kuwizihiza mu buryo budasanzwe. Aho kwicara mu birori by'abarangije amashuri gusa, bahuye n'abantu batatu bahawe ingingo za Emily ndetse n'imiryango yabo.
Mu bari bahari harimo Landon Coleman w'imyaka 16 wo muri Virginia, wahawe umutima wa Emily. Yavuze ko guhura n'umuryango w'umuntu wamuhaye amahirwe ya kabiri yo kubaho byamukoze ku mutima cyane.
Yagize ati: "Nishimiye guhura n'abantu bakunze kandi bareze umuntu watumye nongera kugira amahirwe yo kubaho. Ubu ndateganya kubona uruhushya rwo gutwara imodoka, kurangiza amashuri no kujya muri kaminuza. Ibyo byose mbikesha umuntu wahisemo gutanga ingingo ze."
Hari kandi Ripley Ferrell w'imyaka ine wo muri West Virginia wahawe imwe mu mpyiko za Emily. Nyina yavuze ko kubona umuhungu we ahobera nyina wa Emily byari bimwe mu bihe byiza umuryango wabo wabonye.
Umuryango wa Ripley wanashinze ikigega cyiswe "Emily Matejovitz Foundation" kigamije gufasha abana kubona serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe no gutanga buruse zo kwiga, mu rwego rwo gukomeza umurage wa Emily.
Nyina wa Emily, Rebecca Matejovitz, yavuze ko guhura n'abantu umukobwa we yarokoye byamufashije kongera kubona icyizere nyuma y'agahinda gakomeye yatewe no kubura umwana we.
Yagize ati: "Kuba baraturutse kure baje kumuha icyubahiro byakoze ku mutima wanjye. Bituma numva hari ibice by'umutima wanjye byongeye gukira."
Iyi nkuru yongeye kwibutsa abantu akamaro ko gutanga ingingo z'umubiri nyuma y'urupfu. Nk'uko imibare ibigaragaza, abantu barenga ibihumbi 100 muri Amerika bakomeje gutegereza izo ngingo kugira ngo bakizwe, mu gihe benshi muri bo bapfa batarazibona.
Nubwo Emily atabonye amahirwe yo kwambara ikanzu y'abarangije amashuri, umurage yasize ukomeje kubaho mu bantu batatu bahawe amahirwe mashya yo gukomeza ubuzima. Mu buryo budasanzwe, ku munsi yagombaga kwakira impamyabumenyi ye, ni bo bamuhaye icyubahiro cyihariye kitazibagirana.

Nubwo Emily yapfuye afite imyaka 16 gusa, icyemezo yafashe mbere y'urupfu rwe cyatumye ubuzima bw'abandi bantu butatu bukomeza
