Iri turika ryatewe na gaz yaturikiye mu kirombe cy’amakara cya Liushenyu Coal Mine, gicungwa na sosiyete ya Tongzhou Group giherereye mu Ntara ya Shanxi.
Abatabazi babarirwa mu magana bahise boherezwa aho impanuka yabereye kugira ngo bafashe mu bikorwa byo gushakisha abarokotse no gutabara abakomeretse.
Amashusho yatangajwe n’itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa agaragaza abaganga n’abatabazi bitwaje ingobyi batwara inkomere, mu gihe ambulansi nyinshi zari aho hantu.
Amakuru avuga ko abantu barenga 100 bamaze kujyanwa kwa muganga, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje nk'uko bitangazwa na BBC.
Iri turika ryabaye ku wa Gatanu saa moya n’igice z’umugoroba ku isaha yaho mu Bushinwa, mu gihe abakozi 247 bari bari mu kazi muri icyo kirombe.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yahise asaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo abakomeretse bavurwe ndetse hakomeze gushakishwa abarokotse. Yanategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyateye iyi mpanuka ndetse ababigizemo uruhare bakabihanirwa.
Ibinyamakuru bya Leta byatangaje ko bamwe mu bayobozi b’iki kirombe bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe icyateye iri turika kitaramenyekana neza. Gusa amakuru ya mbere agaragaza ko urugero rwa gaz ya monoxide de carbone — gaz ifite uburozi bukomeye kandi itagira impumuro — rwari rwarenze igipimo cyemewe muri icyo kirombe.
Minisiteri y’u Bushinwa ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’ibiza yatangaje ko yohereje abantu 345 bo mu matsinda atandatu y’abatabazi kugira ngo bafashe muri iki gikorwa.
Intara ya Shanxi izwi cyane nk’igicumbi cy’ubucukuzi bw’amakara mu Bushinwa, ndetse iri mu ntara zikennye z’icyo gihugu.
Mu myaka ya 2000, impanuka zikomeye mu birombe by’amakara zakunze kuba mu Bushinwa. Nubwo mu myaka yashize hashyizweho ingamba zikomeye zo kurushaho kubungabunga umutekano w’abakozi, impanuka nk’izi ziracyagaragara.
Mu mwaka wa 2023, abantu 53 bishwe n’isenyuka ry’ikirombe cy’amakara cyo mu gace ka Inner Mongolia mu majyaruguru y’u Bushinwa. Mu mwaka wa 2009 na bwo, iturika ryabereye mu kirombe cyo mu Ntara ya Heilongjiang ryahitanye abantu barenga 100.
U Bushinwa ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gikoresha amakara menshi, ndetse ni na cyo gisohora imyuka myinshi yangiza ikirere, nubwo bukomeje kongera ingufu mu gukoresha amashanyarazi atangiza ibidukikije.
