Guhera
mu ntangiriro za Mutarama 2025, inkuru zitandukanye zatangiye gucicikana zemeza
ko aba bombi bashobora kuba baratandukanye.
Nubwo
bimeze bityo, Nyambo Jesca ubwe yigeze kuvuga ko nta kibazo afitanye na Titi
Brown, avuga ko bagikundana no gukundana mu buryo bw’inshuti za hafi. Ati
“Tucyakundana nk’inshuti z’ukuri.”
Hari
n’ubutumwa butandukanye bwagiye busangizwa ku mbuga nkoranyambaga, burimo
ubwagaragazaga urukundo n’ishimwe rikomeye hagati yabo. Ku wa 1 Nzeri 2024,
Nyambo yanditse ku munsi w’isabukuru ya Titi Brown agira ati: “Umurikira
ubuzima bwanjye kandi uri umugisha kuri njye […] rwose nta kibazo abatabyumva
bo baramutse bagufite ni bwo babyumva Besto. Ukwiriye gukundwa buri munsi.
Isabukuru nziza Besto nkunda.”
Na
ho ku wa 19 Mata 2024, Titi Brown nawe yanditse agira ati: “Kuba iruhande
rwawe, kuganira nawe… nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure
ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nkawe.”
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Titi Brown yavuze ko ibyabaye byari ibya
‘social media’ gusa, aho bombi bagiye babitekerezaho, bakemeza ko ari ngombwa
gukura amafoto n’amashusho yabo kuri izo mbuga kugira ngo birinde igitutu
cy’abantu n’amarangamutima atari ngombwa.
Akomeza agira ati “Hari igihe bigera bitewe n’ibintu muba muri kunyuramo, abantu, igitutu
cyangwa se ikindi mukavuga muti reka tugire ibintu dukura kuri social media, ni
uko byagenze muri rusange,”
Yongeraho
ati: “Ariko muri rusange ni inshuti nziza. Kandi nta kintu kigeze kiba.
Ibyabaye ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga, abantu barabikomeje ariko ntacyabaye.”
Titi
Brown yavuze ko Nyambo ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu buzima bwe,
by’umwihariko mu rugendo rwe rwo kwiyubaka, ndetse ko ibyo atazigera abifata
nk’ibisanzwe.
Titi
Brown yatangaje ko nta kibazo cyabaye hagati ye na Nyambo Jesca
Titi
Brown yavuze ko Nyambo yamubereye inshuti nziza, kandi n’uyu munsi umubano wabo
ukomeje kurandaranda
Kuva
mu myaka ibiri ishize, Titi na Nyambo bavuzwe mu rukundo biratinda
Titi yavuze ko yemeranyije na Nyambo gukura ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n’urukundo rwabo
KANDA
HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA TITI BROWN