Abantu barabikomeje ariko ntacyabaye – Titi Brown ku itandukana rye na Nyambo -VIDEO

Imyidagaduro - 17/06/2025 10:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Abantu barabikomeje ariko ntacyabaye – Titi Brown ku itandukana rye na Nyambo -VIDEO

Umubyinnyi w’inararibonye Ishimwe Thierry, uzwi cyane nka Titi Brown, yashyize akadomo ku byavugwaga ku itandukana rye na Niyonkuru Aimée, uzwi nka Nyambo Jesca, avuga ko nta kibazo bafitanye, ko ahubwo ubushuti bwabo bukomeje kuramba nubwo hari amafoto n’amashusho yagiye akurwaho ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Guhera mu ntangiriro za Mutarama 2025, inkuru zitandukanye zatangiye gucicikana zemeza ko aba bombi bashobora kuba baratandukanye. Byiyongereyeho ko buri umwe yakuyeho amafoto n’ibindi bimenyetso byagaragazaga ubusabane bwabo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatijwe umurindi no kuba batakiboneka bari kumwe mu ruhame.

Nubwo bimeze bityo, Nyambo Jesca ubwe yigeze kuvuga ko nta kibazo afitanye na Titi Brown, avuga ko bagikundana no gukundana mu buryo bw’inshuti za hafi. Ati “Tucyakundana nk’inshuti z’ukuri.”

Hari n’ubutumwa butandukanye bwagiye busangizwa ku mbuga nkoranyambaga, burimo ubwagaragazaga urukundo n’ishimwe rikomeye hagati yabo. Ku wa 1 Nzeri 2024, Nyambo yanditse ku munsi w’isabukuru ya Titi Brown agira ati: “Umurikira ubuzima bwanjye kandi uri umugisha kuri njye […] rwose nta kibazo abatabyumva bo baramutse bagufite ni bwo babyumva Besto. Ukwiriye gukundwa buri munsi. Isabukuru nziza Besto nkunda.”

Na ho ku wa 19 Mata 2024, Titi Brown nawe yanditse agira ati: “Kuba iruhande rwawe, kuganira nawe… nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nkawe.”

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Titi Brown yavuze ko ibyabaye byari ibya ‘social media’ gusa, aho bombi bagiye babitekerezaho, bakemeza ko ari ngombwa gukura amafoto n’amashusho yabo kuri izo mbuga kugira ngo birinde igitutu cy’abantu n’amarangamutima atari ngombwa.

Akomeza agira ati “Hari igihe bigera bitewe n’ibintu muba muri kunyuramo, abantu, igitutu cyangwa se ikindi mukavuga muti reka tugire ibintu dukura kuri social media, ni uko byagenze muri rusange,”

Yongeraho ati: “Ariko muri rusange ni inshuti nziza. Kandi nta kintu kigeze kiba. Ibyabaye ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga, abantu barabikomeje ariko ntacyabaye.”

Titi Brown yavuze ko Nyambo ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu buzima bwe, by’umwihariko mu rugendo rwe rwo kwiyubaka, ndetse ko ibyo atazigera abifata nk’ibisanzwe. Ati “Ni umukobwa wanyubakiye byinshi. Uko abantu babivuga si ko bimeze. Tugifitanye ubushuti bwihariye.”

Titi Brown yatangaje ko nta kibazo cyabaye hagati ye na Nyambo Jesca 


Titi Brown yavuze ko Nyambo yamubereye inshuti nziza, kandi n’uyu munsi umubano wabo ukomeje kurandaranda

 

Kuva mu myaka ibiri ishize, Titi na Nyambo bavuzwe mu rukundo biratinda


Titi yavuze ko yemeranyije na Nyambo gukura ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n’urukundo rwabo


KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA TITI BROWN



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...