Abantu bafite uyu muco ni bo bakundwa cyane

Urukundo - 25/08/2026 12:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Abantu bafite uyu muco ni bo bakundwa cyane

Abantu benshi batekereza ko kugira isura nziza ari byo bituma umuntu akundwa cyangwa akurura abandi. Ariko igihuza abashaka gukundana ahanini ni uburyo witara ndetse n’ubushobozi wifitemo bwo gusetsa no gutuma abandi bishima.

Ni mu gihe kuri ubu urukundo rushingira ku isura, indeshyo ndetse n’amafaranga. Aho usanga nko ku mbuga zo gushakiraho abakundana, abantu benshi babanza kureba ifoto y’umuntu mbere yo kugira ikindi bamumenyaho.

Nk’uko tubikesha Your Tango, umuhanga mu byo guhuza abakunzi Susan Alper avuga ko ibyo bishobora gutuma abantu batabona amahirwe yo kumenya umuntu ufite imico myiza, ariko utagaragara nk’umuntu wabo wahita ubakurura mu ifoto.

Urwenya rushobora gutuma umuntu arushaho gukundwa

Kuba umuntu akururwa n’isura y’uwo bashaka gukundana na we ni ingenzi, ariko iyo umuntu ashingiye ku isura gusa, ashobora kubura amahirwe yo guhura n’umuntu mwiza mu mico.

Iyo abantu bamaze kuganira, bagasangira ibitekerezo, bagasanga bahuje byinshi kandi umwe agashobora gutuma undi aseka, ubusanzwe ibyiyumvo byo gukundana bishobora kwiyongera.

Ni muri urwo rwego urwenya rushobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma abantu bumva bisanzuye kandi bakarushaho gukundana.

Isura nziza si yo yonyine yubaka umubano

Nubwo isura ishobora gutuma umuntu akururwa n’undi bwa mbere, umubano urambye usaba ibirenze ibyo.

Hari abantu bashobora kuba bafite ubwiza budasanzwe, ariko iyo umuntu amaze kubamenya neza, agasanga badafite imico myiza cyangwa badahuza na we, ubwo bwiza bushobora gutakaza agaciro.

Ku rundi ruhande, umuntu udafite umwiza bukurura amaso yabamubona ashobora kurushaho gukundwa uko abantu bamumenya.

Mu mico ishobora gutuma umuntu arushaho gukundwa harimo:

  • Kugira umutima mwiza
  • Kugirira abandi impuhwe
  • Kugira ubuntu no gutanga
  • Kuba umuntu usekeje kandi ushobora gutera abandi akanyamuneza

Iyo umuntu afite iyi mico, uko umarana na we igihe ni ko ushobora kurushaho kumva umukunze kandi ukamubona nk’umuntu mwiza.

Kwisanzura byubaka umubano ukomeye

Gutera undi akanyamuneza no gusangira ibihe by’ibyishimo bishobora gutuma abantu barushaho kwisanzura. Iyo abantu bumva bamerewe neza iyo bari kumwe, bishobora kubafasha kubaka icyizere no kumva ko bashobora kumarana igihe kinini.

Ni yo mpamvu umuntu udahita agukurura mu ntangiriro, uko umumenya, kurushaho akubera uw’agaciro.

Mu rukundo, rero, ubwiza bwo ku isura bushobora kuba intangiriro, ariko imico, uburyo umuntu afata abandi, ubuntu, impuhwe ndetse n’urwenya bishobora kuba byo bituma urukundo ruramba.

Nubwo abantu benshi bakunda kuvuga ko ubwiza ari ingenzi mu rukundo, ibi byibutsa ko umuntu adakwiye guhitamo uwo bakundana ashingiye ku ifoto gusa. Rimwe na rimwe, umuntu utari witeze ashobora kuba ari we ufite imico nyayo wifuzaga.

Kandi uko ugenda umumenya, ushobora gusanga n’ubwiza bwe bwari buhari ariko wari utarabubona gusa.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...