Ni mu gihe kuri ubu
urukundo rushingira ku isura, indeshyo ndetse n’amafaranga. Aho usanga nko ku
mbuga zo gushakiraho abakundana, abantu benshi babanza kureba ifoto y’umuntu
mbere yo kugira ikindi bamumenyaho.
Nk’uko tubikesha Your
Tango, umuhanga mu byo guhuza abakunzi Susan Alper avuga ko ibyo
bishobora gutuma abantu batabona amahirwe yo kumenya umuntu ufite imico myiza,
ariko utagaragara nk’umuntu wabo wahita ubakurura mu ifoto.
Urwenya rushobora gutuma
umuntu arushaho gukundwa
Kuba umuntu akururwa
n’isura y’uwo bashaka gukundana na we ni ingenzi, ariko iyo umuntu ashingiye ku
isura gusa, ashobora kubura amahirwe yo guhura n’umuntu mwiza mu mico.
Iyo abantu bamaze
kuganira, bagasangira ibitekerezo, bagasanga bahuje byinshi kandi umwe
agashobora gutuma undi aseka, ubusanzwe ibyiyumvo byo gukundana bishobora
kwiyongera.
Ni muri urwo rwego
urwenya rushobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma abantu bumva bisanzuye
kandi bakarushaho gukundana.
Isura nziza si yo yonyine
yubaka umubano
Nubwo isura ishobora
gutuma umuntu akururwa n’undi bwa mbere, umubano urambye usaba ibirenze ibyo.
Hari abantu bashobora
kuba bafite ubwiza budasanzwe, ariko iyo umuntu amaze kubamenya neza, agasanga
badafite imico myiza cyangwa badahuza na we, ubwo bwiza bushobora gutakaza
agaciro.
Ku rundi ruhande, umuntu
udafite umwiza bukurura amaso yabamubona ashobora kurushaho gukundwa uko abantu
bamumenya.
Mu mico ishobora gutuma
umuntu arushaho gukundwa harimo:
- Kugira umutima mwiza
- Kugirira abandi impuhwe
- Kugira ubuntu no gutanga
- Kuba umuntu usekeje kandi ushobora
gutera abandi akanyamuneza
Iyo umuntu afite iyi
mico, uko umarana na we igihe ni ko ushobora kurushaho kumva umukunze kandi
ukamubona nk’umuntu mwiza.
Kwisanzura byubaka
umubano ukomeye
Gutera undi akanyamuneza
no gusangira ibihe by’ibyishimo bishobora gutuma abantu barushaho kwisanzura.
Iyo abantu bumva bamerewe neza iyo bari kumwe, bishobora kubafasha kubaka
icyizere no kumva ko bashobora kumarana igihe kinini.
Ni yo mpamvu umuntu
udahita agukurura mu ntangiriro, uko umumenya, kurushaho akubera uw’agaciro.
Mu rukundo, rero, ubwiza
bwo ku isura bushobora kuba intangiriro, ariko imico, uburyo umuntu afata
abandi, ubuntu, impuhwe ndetse n’urwenya bishobora kuba byo bituma urukundo
ruramba.
Nubwo abantu benshi
bakunda kuvuga ko ubwiza ari ingenzi mu rukundo, ibi byibutsa ko umuntu
adakwiye guhitamo uwo bakundana ashingiye ku ifoto gusa. Rimwe na rimwe, umuntu
utari witeze ashobora kuba ari we ufite imico nyayo wifuzaga.
Kandi uko ugenda
umumenya, ushobora gusanga n’ubwiza bwe bwari buhari ariko wari utarabubona
gusa.
